RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda 10 n'abakunzi babo batangiye 2015 iby'urukundo rwabo bivugwa cyane

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/01/2015 13:44
26


Kuva umwaka wa 2015 watangira, mu bahanzi bo mu Rwanda hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ajyanye n’urukundo ndetse n’imibanire yabo n’abakunzi babo cyangwa abo bashakanye, tukaba twabateguriye icyegeranyo cy’abahanzi 10 batangiye umwaka bavugwa cyane ku bijyanye n’abakunzi babo.



Mu makuru yagiye avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye cyane cyane Inyarwanda.com, hagiye hagarukamo amakuru y’abahanzi n’abakunzi babo cyangwa abahanzi n’abo bashakanye bavugwa ku bintu bitandukanye, 10 bavuzwe cyane n’ibyo bavuzweho bikaba ari byo iyi nkuru yacu igiye kugarukaho.

1. Platini (Dream Boys) na Diane

platini

Nemeye Platini; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys, uyu mwaka wa 2015 yawutangiranye neza n’umukunzi we witwa Diane, uyu bakaba barigeze gukundana ariko baza gushwana, bivugwa ko n’indirimbo ya Dream Boys yitwa “Uzahahe uronke” yari irimo ubutumwa Platini yashakaga kugenera uyu mukunzi we.

platini

platini

Diane Umukunzu wa Platini wo muri Dream Boys, batangiye 2015 bameze neza mu rukundo rwabo

Diane Umukunzu wa Platini wo muri Dream Boys, batangiye 2015 bameze neza mu rukundo rwabo

Gusa kugeza ubu, ibimenyetso bigaragaza ko basubiranye ndetse urukundo rwabo rumeze neza kuburyo hari n’amakuru avuga ko batangiye kuganira ku by’ahazaza habo bakaba bitegura kuzambikana impeta mu minsi iri imbere bakereka inshuti n’imiryango ibirori hanyuma bakibanira nk’umugabo n’umugore.

2. Young Grace n’umukunzi we

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umuhanzikazi Young Grace yashyize ahagaragara amabanga atandukanye ajyanye n’urukundo rwe n’umusore bakundana, muri ayo mabanga akaba yaratangarije Inyarwanda.com ko umusore bakundana ubu ari we yahaye ubusugi bwe, ndetse akaba yaramaze no kumwambika impeta kuburyo mu gihe kitarenze imyaka itatu bazanakora ubukwe bakibanira.

grace

grace

grace

N’ubwo ariko uyu mukobwa atigeze ashaka kwerura ngo avuge amazina y’uyu musore bakundana yanahaye ubusugi bwe, hari amafoto yaje gushyira ku rubuga rwa Instagram ari kumwe n’umusore witwa Prince avuga ko ari umunyamideli bifotozanyaga, aba bombi bakaba baratangaje ko bifotozaga gusa nta kindi kibyihishe inyuma ariko hari abatari bacye bavuze ko aya mafoto yabo bambaye utwenda tw’imbere gusa atari gusa, bikaba bishoboka ko uwo Prince yaba ari we musore Young Grace akundana nawe yamaze no guhishurira ku mabanga y’abashakanye n’ubwo batarashakana.

grace

Nyuma y'aya mafoto biyambariye utwenda tw'imbere, hari abaketse ko uyu Prince ari we Young Grace yaba yarahaye ubusugi bwe ariko bombi bavuga ko byari ukwifotoza gusa

Nyuma y'aya mafoto biyambariye utwenda tw'imbere, hari abaketse ko uyu Prince ari we Young Grace yaba yarahaye ubusugi bwe ariko bombi bavuga ko byari ukwifotoza gusa

3. Nizzo (Urban Boys) na Yvette

nizzo

Umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys uzwi ku izina rya Nizzo, amaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Yvette wiga mu gihugu cy’u Bushinwa ariko w’umunyarwandakazi, uyu mukobwa akaba ari we Nizzo ahamya ko azamubera umugore nyuma y’uko yagiye akundana n’abandi bakobwa b’ibyamamare mu Rwanda nka Anita Pendo na Sacha, uyu we akaba yemeza ko imico n’imyitwarire ye imwereka ko ari we mugore bazibanira mu minsi iri imbere.

4. Alpha Rwirangira na Miss Esther

alpha

Nyuma y’igihe bakundana, umuhanzi Alpha Rwirangira ubu uherereye muri Amerika n’umukunzi we Esther baritegura kwibaruka mu minsi iri imbere kuko uyu mukobwa atwite, ndetse hakaba n’amakuru yemeza ko nyuma yo kumenya ko atwite haba haraje agatotsi mu rukundo rwabo. Gusa mu kiganiro na Alpha Rwirangira, yemeza ko babanye neza naho ku bijyanye n’inda y’umukunzi  we Esther ndetse n’igihe azabyarira, Alpha Rwirangira avuga ko ntacyo yumva ashaka kubivugaho ariko ntahakana ko atwite.

Alpha ntahakana ko umukunzi we atwite ariko avuga ko ntacyo ashaka kubivugaho

Alpha ntahakana ko umukunzi we atwite ariko avuga ko ntacyo ashaka kubivugaho

5. Jules Sentore na Nyampinga Innocente

sentore

Nyuma y’igihe hari abibwira ko umuhanzi Jules Sentore akundana na Teta Diana, uyu mwaka wa 2015 watangiye ukuri gushyirwa ahagaragara, Jules Sentore akaba yarabyaranye umwana w’umukobwa n’umukunzi we witwa Nyampinga Innocente ndetse anashimangira ko atari mu rukundo na Teta kuko uyu Nyampinga babyaranye imfura yabo ari nawe bakomeje inzira y’urukundo.

Nyampinga Innocente wabyaranye na Jules Sentore mu minsi micye ishize

Nyampinga Innocente wabyaranye na Jules Sentore mu minsi micye ishize

6. Aline Gahongayire na Gahima Gabriel

gahongayire

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane kandi zikavugwa ukwinshi mu makuru ajyanye n’urukundo n’imibanire hagati y’abahanzi n’abakunzi babo, ni inkuru y’itandukana ry’umuhanzikazi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel n’ubu bitarasobanuka neza. Aya makuru ajya hanze bwa mbere, Gahima Gabriel yatangarije Inyarwanda.com ko agiye gutangira gusaba gatanya agatandukana n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko, naho Aline Gahongayire we mu bitangazamakuru bitandukanye akavuga ko uyu mugabo we yashakaga kumwicira izina, ndetse kuva icyo gihe Gahongayire avuga ko atarabasha kuvugana n’uyu mugabo we cyane ko akiri mu gihugu cya Tanzania.

7. Derek  (Active) na Miss Sandra Teta

sandra

Nyuma y’uko Miss Sandra Teta yari yatandukanye na Prince Kid mu mwaka ushize wa 2014, uyu mukobwa yabonye umuhoza amarira, uwo akaba ari Derek Sano; umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active. Mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com, bombi bashimangiye iby’urukundo rwabo banerekana ko batewe ishema cyane no kuba bakundana, ibi bikaba byaraje bishimangira ibihe byiza bagiye bagirana byagaragariraga ahantu hatandukanye harimo no mu mafoto bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

sandra

Derek na Miss Sandra Teta bigaragara ko urukundo rwabo batewe ishema no kurushyira ahagaragara

8. Jack B na Juru Gisele

jack b

Umuhanzi Jack B n’umukunzi we Juru Gisele basanzwe banafitanye umwana, kuwa Gatanu tariki 23 Mutarama nibwo basezeranye kubana byemewe n’amategeko basinyira mu murenge wa Nyarugenge ko bazabana akaramata, iyi ikaba ari imwe mu nkuru nziza zavuzwe ku bahanzi n’abakunzi babo muri uyu mwaka wa 2015, ndetse ibi bikazanakomeza kuko tariki 27 Kamena uyu mwaka bazanakora indi mihango y’ubukwe irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Jack B, umukunzi we Juru Gisele ndetse n'umwana wabo

Jack B, umukunzi we Juru Gisele ndetse n'umwana wabo

9. Christopher na Miss Akiwacu Colombe

chris

Mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, havuzwe inkuru y’uko umuhanzi Christopher yaba akundana na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe, gusa aba bombi banze kwemeza iby’aya makuru bakomeza kuvuga ko bafitanye ubucuti bukomeye ariko badakundana, nyamara inshuti zabo za hafi zikomeza guhamya ko bakundana ndetse urukundo rwabo rugeze kure ariko bakaba badashaka kubishyira ahagaragara. Bo ubwabo biyemerera ko bagirana inama, bafashanya kandi bakaba ari inshuti zikomeye ariko byagera ku by’urukundo ntibashake ko byajya mu itangazamakuru.

10. The Ben na Midi

ben

Mu cyumweru gishize nibwo havuzwe amakuru y’uko The Ben afite umukobwa bakundana ndetse ko ngo babyaranye umwana w’imfura yabo, aya makuru The Ben nawe ubwe akaba yarayabwiwe n’inshuti ze zimuha impundu ko yibarutse ariko ibi akaba ahamya ko atari ukuri. Icyo yemeye ni uko afite umukobwa bakundana witwa Midi uba muri Amerika ariko w’umunyarwandakazi ariko ibyo kubyara byo ngo ni ikinyoma kuko uretse no kubyara atanatwite, ndetse ngo ntibanabana nk’uko hari amakuru yavugaga ko bibanira mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Midi; umukunzi w'umuhanzi The Ben

Midi; umukunzi w'umuhanzi The Ben

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick9 years ago
    Platini congz kabisa aha ndemeye cyane uyu mwari ni sawa nizere ko ba Rachel ndavuga kajuga bagiye kuruhande birirwaga biyamamaza ngo murakundana
  • Patrick9 years ago
    Platini congz kabisa aha ndemeye cyane uyu mwari ni sawa nizere ko ba Rachel ndavuga kajuga bagiye kuruhande birirwaga biyamamaza ngo murakundana
  • keza 9 years ago
    Wawou!!!couple ya platini na Diane ndayishyigikiye cyane kuko barakundana ndabizi neza!!! Nibatwereke ibirori
  • Patrick9 years ago
    Platini congz kabisa aha ndemeye cyane uyu mwari ni sawa nizere ko ba Rachel ndavuga kajuga bagiye kuruhande birirwaga biyamamaza ngo murakundana
  • bigabo9 years ago
    racheal ntakabandi sha niwamushobora uzi abahungu bamaze gutandukana nawe ntibagira umubare gusa cogz to dream boyz
  • Aline Uwimana9 years ago
    ariko se buriya ibi ntibiki noneho!!platin uyumwari nuwakangahe man RACHEAL KAJUGA se waramuriye uhita umukatira koko man!!ibyu urukundo ni dange pee gusa PATRIK INGANZONGALI ntizrko uticuza kuko rachal nibandi pee kdi ngirango ukuyeho nawe buriya waanga rachaeal kajuga yibesheraga ko platin ari uweee sha family kajuga pole sana racheal ubu arakunana numutype wa 10 peee my God mumwirine pee
  • ishimwebenigne9 years ago
    coupleyaderekn.sandran.nzizakbsa
  • eva9 years ago
    Uyu mu gore wa the Ben n'uriya wa Jules ni beza cyane kabisa
  • aaaa9 years ago
    wow young grace
  • solina9 years ago
    nc couple young grace
  • Fizzo9 years ago
    Patrick woe gabanya gusebanya ibyo s byiza kabsa buri muntu agira choice ye!!!gukundana n gutandukana bibaho!,plz reka gusebya undi mwana!!Aline woe ntiwuzuye kabsa!!Famly s yo ubizanye gute!!?umuntu nkawe!!! urifata ukavuga usebya umuntu gucyo!!?konziko ukuze ukaba uvuga ibintu bidakwiye!!plz wikosore kabsa niba wuzuye!!kand biragaragarako arinintu mwa panze kugirango museby abandi bana!!!!
  • Egidia9 years ago
    Wau couple ya Ben na Dereck congz kbs
  • nizzo9 years ago
    Ariko se fizzo konumva uburanira cyane racheal uri mubamurongora ???? Ntacyo bavuze kitaricyo kuri icyo gihomora usibye nibyo numusinzi anywa namatabi menshi keretse uwuha bull dog cg p.fla naho umuhungu wacu ararengana. Nice couple platini
  • Aime keza9 years ago
    umusore wanyu s niba ari icyiremba!!!mwacecetse!!!mukarek guseby undi mwana!!! turabiz muri kumuhora ubwiza bwe!!!!
  • kay 9 years ago
    ese patrick we arasebanya ibiki
  • 9 years ago
    oh byiza cyaneeee nibakomerezaho abandi nabo bihangane
  • sdsa9 years ago
    mwese murarutwa na No8 werekanye ubuserieux. Naho ibindi byose ni amandjwe.
  • uwitonze evantabwoko no racisme9 years ago
    wooow kwitty wa jules nuwa0 kbsa beautfull african face
  • Niyonshuti Eric8 years ago
    Bose Mbifurije Urukundo Rwiza
  • sangwaarnoud 8 years ago
    Woo, cool kbx





Inyarwanda BACKGROUND