RFL
Kigali

Abahanzi bakizamuka bahuguriwe kwishyira hamwe, gukorana n’itangazamakuru no kwita k’umuco gakondo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2017 17:21
0


Abahanzi bakizamuka bahawe amahugurwa agamije kubakangurira kwita k’umwihariko n’umuco mu bihangano bakora, gushyira hamwe bagafashanya kwiteza imbere ndetse no gukorana n’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibihangano byabo.



Aya mahugurwa yabereye kuri RALC (Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco) ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017. Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Akeza Rwandan Heritage Foundation ifatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Inama Nkuru y’Abahanzi (Rwanda Arts Council) n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Rwanda Media High Council).

Nsengumuremyi Jacques waje aturutse muri Media High Council (Inama Nkuru y’Itangazamakuru) yahuguye abahanzi ku gukorana n’itangazamakuru mu kwamamaza ibihangano byabo anaboneraho gusubiza bimwe mu bibazo aba bahanzi bibazaga, abamara impungenge ku bijyanye no kuba indirimbo z’abahanzi nyarwanda batari bamenyekana zidakinwa ababwira ko bigiye gusubirwamo.

jacques

Dr Jacques Nzabonimpa wari uhagarariye RALC yigisha abahanzi bakizamuka

Kamugisha Ange, inzobere mu guhugura abantu by’umwihariko mu bijyanye n’uburinganire no gushyira hamwe (Gender Balance & Team Work) yabashishikarije kunga ubumwe no gushyigikirana, bimwe mu bizabafasha kugera ku nzozi zabo. Yanashishikarije aba bahanzi gukoresha imbuga nkoranyambaga nka bimwe mu bizabafasha kwamamaza ibihangano byabo n’uburyo buhendutse bwo kuvugana n’abahanzi banyuranye b’ibyamamare kuko bose bakoresha izo mbuga cyane.

Ange kandi, yanashishikarije abahanzikazi b’abakobwa kwigirira icyizere bakumva ko ibyo bagenzi babo b’abahungu bashoboye nabo babishobora anasaba abahanzi b’abahungu gufasha bashiki babo batabategerejemo inyungu yindi.

gihozo

Abahanzi bari bakurikiye amahugurwa

Dr Jacques Nzabonimpa, umuyobozi ushinzwe Umuco mu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yabaganirije ku Umuco n’Iterambere. Yahishuriye aba bahanzi ko ari ntako bisa kugira umwihariko wawe ariko kandi uwo mwihariko wawe ukaba ushingiye k’umuco wawe. Yahamagariye aba bahanzi gushyira imbaraga cyane mu guhanga ibihangano birimo ubutumwa bufatika, ndetse anabemerera ko igihe cyose babyifuza bajya bagana Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco bakabafasha gukosora no kuzuza amagambo ari mu ndirimbo zabo mbere yo kuzijyana muri studio.

abahanziAbahanzi bigishijwe gukoresha imbuga nkoranyambaga

Abahanzi kandi bashishikarijwe kugana urugaga rw’abahanzi baririmba (Rwanda Music Federation) kuko kwihuza n’abandi bizarushaho ku bagirira akamaro ndetse n’amahirwe abandi bahanzi babona nabo akabasha kubageraho.

Aya mahugurwa yagaragariyemo bimwe mu bibazo aba bahanzi bibazaga mu buzima bwabo bwa buri munsi, imbogamizi bahura nazo mu buhanzi bwabo ndetse banatanga n’ibitekerezo ku byo babona byakorwa bikagira byinshi bihindura mu muziki.

Ujekuvuka Emmy Marchal uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Marchal Ujeku, ni umuhanzi ukomoka ku Nkombo akaba anagaragaza umwihariko w’umuco waho mu bihangano bye. Uyu muhanzi yagaragaje impungenge ziri mu kuba abahanzi bakora injyana gakondo bibasubiza inyuma nyamara aribo bagakwiriye kwitabwaho cyane kuko bagaragaza gakondo Nyarwanda.

Kwizera Preston uri mu itsinda rya 2 Stone Impano, umwe mu bahanzi barangije ku ishuri ry’Umuziki ku Nyundo, yatanze igitekerezo cy’uko hanabaho amahugurwa y’abanyamakuru agamije ku bashishikariza gukunda gukina ibihangano nyarwanda kurusha iby’imahanga.

Dr Jacques Nzabonimpa yababwiye ko byinshi mu byifuzo byabo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko n’ibitari bizwi nabyo bagiye kubyitaho abasaba ariko nabo kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya byo. Yabahishuriye ko amahugurwa y’abatunganya umuziki ari gutegurwa ndetse anabahishurira ko UNESCO yashyizemo mafaranga menshi ngo iki gikorwa n’ibindi biri gutegurwa bigende neza cyane kandi bitange umusaruro ushimishije.

abahanzi

Bahawe amahugurwa azabafasha mu gutera imbere no gukuza impano zabo

Marie Clemence Uwimanimpaye, uyobora Akeza Rwandan Heritage Foundation akaba n'umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio uzwi nka Clemy Keza, yadutangarije ko aya mahugurwa bayatekereje biturutse ku bibazo basanze abahanzi nyarwanda bakizamuka bahura nabyo; binyuze mu kiganiro 'Young Talent Show' akora kuri radiyo ya KT Radio.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND