RFL
Kigali

Abahanzi bahatanira PGGSS8 bataramiye i Kabuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2018 20:13
1


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8 rirarimbanyije abahanzi bose uko ari 10 bahatanara iki gikombe bakomeje ibikorwa byo gutaramira abakunzi ba muzika mu bitaramo bitanu byateganyijwe. Ibitaramo 2 muri byo byamaze kurangira hasigaye ibindi 3, gusa mu mpera z’iki cyumweru aba bahanzi bari bafite akaruhuko.



Aka karuhuko ubusanzwe bari bemerewe kaje guhurirana n’igitaramo bagombaga gukorera i Kabuga cyo gukomeza gukangurira abafana gukomeza kubatora ndetse ari nako Bralirwa ikangurira abakunzi ba muzika bujuje imyaka gukomeza kwinywera inzoga yabo Primus ari nayo basangamo nimero batoreraho abahanzi bakunda, bashyigikiye mu irushanwa rya PGGSS8.

Aba bahanzi uko ari icumi bagiye ku rubyiniro bahereye inyuma, bivuze ko umuhanzi wabanje ku rubyiniro ari Young Grace, wakurikiwe na Uncle Austin, Queen Cha, Mico The Best, Khalfan,Just Family,Jay C,Christopher, Bruce Melody na Active ari nabo bashoje ku rubyiniro. Aba bahanzi bose baririmbaga indirimbo imwe gusa ubundi igihe bari ku rubyiniro bakibutsa abakunzi babo uko babatora.

Ibi bitaramo bisa n'ibyo gushimisha abatuye uduce ibitaramo binini bya Primus Guma Guma Super Star ya 8 itazanyuramo ariko nanone ni no mu rwego rwo guha amahirwe abahanzi bagahura n'abakunzi babo bakanabibutsa kubatora.

PGGSS8Mc Buryohe ni we wari uyoboye iki gitaramoYoung GraceYoung GraceYoung GraceYoung Grace ni we wabanje ku rubyiniroUncle AustinUncle AustinUncle AustinQueen ChaQueen ChaQueen ChaMico The BestMico The BestMico The BestKhalfanKhalfanKhalfanKhalfan imbere y'abakunzi ba Hip Hopjust familyjust familyjust familyJust FamilyJay CJay CJay CJay C abafana bamwemereye kumutora kuri nimero ye 4ChristopherChristopherChristopherChristopher abafana bamwemereye kumutora kuri gatatuBruce MelodyBruce MelodyBruce Melody ari mu bishimiwe cyane i Kabuga ActiveActiveItsinda rya Active ni ryo ryashoje igitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Beda5 years ago
    young Grace on the top!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND