RFL
Kigali

Abahanzi b'ibyamamare muri Afurika bahuriye mu ndirimbo yo kurwanya icyorezo cya Ebola

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/10/2014 14:11
0


Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Ebola, abahanzi batandukanye b’ibyamamare bo ku mugabane wa Afurika batanze umusanzu wabo mu kurwanya icyo cyorezo bakora indirimbo ishishikariza abantu kuyirinda no kuyirwanya.



Iyi ndirimbo yitwa « Africa Stop Ebola »yakozwe ku gitekerezo cy’abahanzi batandukanye b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika harimo Tiken Jah Fakoly, Salif Keita.Amadou , Mariam, Mory Kanté ndetse n’abandi aho bagaruka ku butumwa bushishikariza abaturage ba Afrika kurwanya ikwirakwizwa kw’iki cyorezo.

 Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bubiri harimo imwe iririmbye mu rurimi rw’igifaransa ndetse n’indi iririmbye mu ndimi zikoreshwa cyane cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika byibasiwe n’iki cyorezo mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo bugere kubo bwagenewe.

Muri iyi ndirimbo, abahanzi bagaruka ku gusaba abaturage kwihutira kugana kwa muganga mu gihe bumva batameze neza, gukaraba intoki, kwirinda gusuhuzanya ndetse no kwirinda gukora ku bantu barwaye cyangwa bahitanywe n’icyorezo cya Ebola.

tiken

Icyamamare Tiken Jah Fakoly nawe ari muri iyi mdirimbo

Iyi ndirimbo ikozwe mu gihe icyorezo cya Ebola kimaze kwandura abasaga 10 000 ndetse no kwivugana abantu 4 922 nk’uko bigaragara muri raporo y’ishami ry’umuryango w‘abibumbye iheruka gusohoka kuri uyu wa gatandatu ushize.Ibihugu byazahajwe cyane n’iki cyorezo harimo Guinée, le Liberia ndetse na Sierra Leone.

Kanda hano urebe iyi ndirimbo yo kurwanya Ebola

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND