Kuri uyu wa gatandatu nibwo abakunzi ba King James basuye umupfakazi Mukankusi Clementine wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu mudugudu wa AVEGA, banamugenera inkunga yakusanyijwe n’abagize uyu muryango.
Abakunzi ba King James bibumbiye mu muryango witwa King James Fans ( Intaneshwa) bakigera aho uyu mupfakazi Mukankusi Clementine acumbitse dore ko atagira aho kuba babanje kumuganiriza bamugaragariza ko bamwishimiye ndetse ko bifatanyije nawe.
Abafabna ba King James bakihagera bakiriwe n' umuyobozi w' umuryango w' imfubyi zituye muri uyu mudugudu wa AVEGA
Kayirebwa Flavia uyobora uyu muryango uhuriweho n’ abafana b’ umuhanzi King James yasabye uyu mupfakazi kutazongera kumva ko ari wenyine ko ahubwo yungutse undi muryango ndetse n’ abana, ahamya ko bazakomeza kumusura no kumuba hafi mu buzima bwa buri munsi. Kayribwa Flavia kandi yakanguriye urubyiruko rwibumbiye muri uyu muryango gukomeza kurangwa n’ urukundo.
Umuhanzi Ngabo Clapton, umwe mu bafana ba King James akaba n’ umwe mu bateguye iki gikorwa yahamagariye abandi bahanzi kujya barangwa no kwifatanya n’ abababaye cyane cyane mu bihe nk’ ibi abanyarwanda baba bibuka abatutsi bazize Jenoside mu w’ 1994. Yaboneyeho kandi gusaba abafana b’ abandi bahanzi kurangwa n’ ibikorwa nk’ ibi by’ urukundo, ntibibe kumva ko ari abafana b’ umuhanzi bakunda bikarangirira aho.
Kayirebwa Flavia ashyikiriza Mukankusi Clementine inkunga bari bamugeneye
Barangije kumuganiriza no kumugezaho inkunga bari bamuteguriye, uyu nmupfakazi yagiye kubereka aho acumbikiwe mu kazu gato cyane kahoze ari igikoni ariko bakihagera batungurwa no gusanga uyu mupfakazi atagira n’ uburiri bwo kuryamaho dore ko yirarira ku mukeka gusa hamwe n’ umwana we w’ imfura w’ umuhungu ari nawe agira gusa.
Nyuma yo kubona ko bibabaje cyane ndetse bikanabarenga, aba bafana ba King James bahise biyemeza kwigomwa itike bari bitwaje ishobora kubasubiza mu ngo zabo maze bahita ako kanya bakusanya andi mafaranga bahise baguramo akagodora gato ngo nibura basige abonye aho arambika umusaya.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO