RFL
Kigali

Abafana ba King James bifatanije n'umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside bamugenera inkunga

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:26/04/2015 12:24
4


Kuri uyu wa gatandatu nibwo abakunzi ba King James basuye umupfakazi Mukankusi Clementine wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu mudugudu wa AVEGA, banamugenera inkunga yakusanyijwe n’abagize uyu muryango.



Abakunzi ba King James bibumbiye mu muryango witwa King James Fans ( Intaneshwa) bakigera aho uyu mupfakazi Mukankusi Clementine acumbitse dore ko atagira aho kuba babanje kumuganiriza bamugaragariza ko bamwishimiye ndetse ko bifatanyije nawe.

ABAFANA

Abafabna ba King James bakihagera bakiriwe n' umuyobozi w' umuryango w' imfubyi zituye muri uyu mudugudu wa AVEGA

Kayirebwa Flavia uyobora uyu muryango uhuriweho n’ abafana b’ umuhanzi King James yasabye uyu mupfakazi kutazongera kumva ko ari wenyine ko ahubwo yungutse undi muryango ndetse n’ abana, ahamya ko bazakomeza kumusura no kumuba hafi mu buzima bwa buri munsi. Kayribwa Flavia kandi yakanguriye urubyiruko rwibumbiye muri uyu muryango gukomeza kurangwa n’ urukundo.

Umuhanzi Ngabo Clapton, umwe mu bafana ba King James akaba n’ umwe mu bateguye iki gikorwa yahamagariye abandi bahanzi kujya barangwa no kwifatanya n’ abababaye cyane cyane mu bihe nk’ ibi abanyarwanda baba bibuka abatutsi bazize Jenoside mu w’ 1994. Yaboneyeho kandi gusaba abafana b’ abandi bahanzi kurangwa n’ ibikorwa nk’ ibi by’ urukundo, ntibibe kumva ko ari abafana b’ umuhanzi bakunda bikarangirira aho.

flavia

Kayirebwa Flavia ashyikiriza Mukankusi Clementine inkunga bari bamugeneye

Barangije kumuganiriza no kumugezaho inkunga bari bamuteguriye, uyu nmupfakazi yagiye kubereka aho acumbikiwe mu kazu gato cyane kahoze ari igikoni ariko bakihagera batungurwa no gusanga uyu mupfakazi atagira n’ uburiri bwo kuryamaho dore ko yirarira ku mukeka gusa hamwe n’ umwana we w’ imfura w’ umuhungu ari nawe agira gusa.

Nyuma yo kubona ko bibabaje cyane ndetse bikanabarenga, aba bafana ba King James bahise biyemeza kwigomwa itike bari bitwaje ishobora kubasubiza mu ngo zabo maze bahita ako kanya bakusanya andi mafaranga bahise baguramo akagodora gato ngo nibura basige abonye aho arambika umusaya.

Alphonse M.PENDA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wally9 years ago
    God bless you dear friends!!
  • 8 years ago
    Mwagize neza imana ibasubirize aho mwakuye.
  • uwimana jeanne8 years ago
    Ariko birababaje abirirwa bavuga ngo bafasha cg ngo baremera abakene babahe? ndabashimye bana mukomereze aho mubere urugero urundi rubyiruko maze abo bayoyozi batazi uko abaturange babo babaho yewe Muzehe azavuga ageze ryari?
  • EM8 years ago
    Birababaje rwose ubuyobozi buge bumenya abo bantu batagira shinge na rugero





Inyarwanda BACKGROUND