Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeli 2018 nibwo hamurtswe ku mugaragaro ihuriro ry'aba Djs bihurije hamwe mu ihuriro ryiswe 1K Entertainment, ubwo hamurikwaga iri huriro ku mugaragaro hahise hagaragazwa abahanzi nka Dj Pius na Amalone bamaze gusinyishwa nk'abahanzi bazajya bafashwa n'iri huriro.
1K Entertainment ni ihuriro ry'aba Djs ryashinzwe na Dj Pius afatanyije na Dj Focus aba bakaba bamwe mu basore batangiye umwuga wo kuvangavanga imiziki kuva cyera, iri huriro ivugwa ko ryashinzwe cyera icyakora umunsi ku wundi bagenda biyubaka kuri ubu iri rikaba ari ihuriro rikomeye bamaze gutangiza ku mugaragaro aho banasinyishije umuhanzi ukizamuka bazafasha uje asanga Dj Pius usanzwemo.
Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro 1k Entertainment yagiranye n'abanyamakuru
Mu kiganiro n'itangazamakuru Dj Focus wafatanyije na Dj Pius yabwiye abanyamakuru ko akazi kabo karimo aba Djs bazajya bacuranga mu tubyiniro tunyuranye , gufasha ba nyiri utubyiniro kutwubaka neza, kuzamura impano z'abahanzi n'ibindi byinshi birimo gutegura ibitaramo n'ibirori binyuranye. kuri ubu 1k Entertainment yatangiranye aba Djs 13 umu Mc umwe ndetse n'abahanzi babiri aribo Dj Pius na Amalone umuhanzi ukizamuka ndetse utangiriye muri 1 Entertainment ihuriwemo n'aba Djs bakorera ahantu hanyuranye.
Aha niho aba bahanzi bahise banatangariza ko bafite indirimbo nshya aho Dj Pius yahise ashyirira hanze indirimbo 'Manawe' yakoranye na Lady Jaydee wo muri Tanzania ndetse mu gihe uyu musore ukizamuka Amalone we yahise ashyira hanze indirimbo yise 'Yambi' zose zigera hanze mu masaha make ari imbere.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO HATANGIZWAGA KU MUGARAGARO 1K ENTERTAINMENT
TANGA IGITECYEREZO