RFL
Kigali

Aba Djs bibumbiye muri 1K Entertainment bamuritse ibikorwa byabo birimo gufasha abahanzi ku ikubitiro batangirana Dj Pius na Amalone ukizamuka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/09/2018 12:45
2


Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeli 2018 nibwo hamurtswe ku mugaragaro ihuriro ry'aba Djs bihurije hamwe mu ihuriro ryiswe 1K Entertainment, ubwo hamurikwaga iri huriro ku mugaragaro hahise hagaragazwa abahanzi nka Dj Pius na Amalone bamaze gusinyishwa nk'abahanzi bazajya bafashwa n'iri huriro.



1K Entertainment ni ihuriro ry'aba Djs ryashinzwe na Dj Pius afatanyije na Dj Focus aba bakaba bamwe mu basore batangiye umwuga wo kuvangavanga imiziki kuva cyera, iri huriro ivugwa ko ryashinzwe cyera icyakora umunsi ku wundi bagenda biyubaka kuri ubu iri rikaba ari ihuriro rikomeye bamaze gutangiza ku mugaragaro aho banasinyishije umuhanzi ukizamuka bazafasha uje asanga Dj Pius usanzwemo.

Dj Pius

Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro 1k Entertainment yagiranye n'abanyamakuru

Mu kiganiro n'itangazamakuru Dj Focus wafatanyije na Dj Pius yabwiye abanyamakuru ko akazi kabo karimo aba Djs bazajya bacuranga mu tubyiniro tunyuranye , gufasha ba nyiri utubyiniro kutwubaka neza, kuzamura impano z'abahanzi n'ibindi byinshi birimo gutegura ibitaramo n'ibirori binyuranye. kuri ubu 1k Entertainment yatangiranye aba Djs 13 umu Mc umwe ndetse n'abahanzi babiri aribo Dj Pius na Amalone umuhanzi ukizamuka ndetse utangiriye muri 1 Entertainment ihuriwemo n'aba Djs bakorera ahantu hanyuranye.

Aha niho aba bahanzi bahise banatangariza ko bafite indirimbo nshya aho Dj Pius yahise ashyirira hanze indirimbo 'Manawe' yakoranye na Lady Jaydee wo muri Tanzania ndetse mu gihe uyu musore ukizamuka Amalone we yahise ashyira hanze indirimbo yise 'Yambi' zose zigera hanze mu masaha make ari imbere.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO HATANGIZWAGA KU MUGARAGARO 1K ENTERTAINMENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alberto5 years ago
    Harya buriya kuvanga indimi ni ubusirimu ? Sha niba Ari ikinyarwanda ntimukacyangize rwose Amalone we Kivuge cyonyine cg se wivugire izo Ndimi Zabo!!!
  • pedro someone5 years ago
    Yes badjs mushyiremo agatege mu myaka iri mbere bizaba birimo akantu ariko nyine post muriho ndabona muzabona abacompetinga nimutagira big connection kubera inyungu ziri imbere muzabina ko hari ipiganwa





Inyarwanda BACKGROUND