RFL
Kigali

Flavio yashyize hanze indirimbo yise 'I don't care' ifite aho ihuriye n’ubuzima bw'inshuti ye magara-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:11/09/2018 15:39
0


Muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo izina Flavio ryatangiye kunvikana cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda. uyu muhanzi ari muri bamwe bazanye ingamba zo gukora ubutitsa yasohoye indi ndirimbo yise ‘I Don’t Care’.



Cyubahiro Arnold uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Flavio ubu yashyize hanze indirimbo yise 'I don’t care' mu majwi. I don’t care ni ijambo riri mu cyongereza ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye “Sibyitayeho” . Muri iyi ndirimbo Flavio aba abwira umukunzi we ko atitaye ku magambo mabi bavuga nabi umukunzi we kuko yamukunze nta n'umwe agishije inama kandi ngo arihariye kuri we.

Tukimara gutera icyumvurizo kuri iyi ndirimbo ya Flavio twamubajije aho yakuye igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo 'I don’t care' atubwira ko ari inshuti ye ya hafi byabayeho. Yagize ati: "Aho nakuye igitekerezo cyo kwandika ‘I don’t care’ ni ku nshuti yajye ya hafi yarifite umukunzi gusa agahora yumva amakuru mabi kuriwe ariko ntabihe agaciro agakomeza ku mukunda kurushaho, ibi ni byo byanteye kwandika iyi ndirimbo."

Flavio kuri we iyi ndirimbo ntaho ihuriye nawe kuko we mu rukundo arimo ngo bitaramubaho. Tubibutse ko iyi ndirimbo ‘I don’t care’, Flavio ayishyize hanze nyuma y’izindi 3 zayibanjirije nka “Ntawaguhiga, Only One na Ngwino”. Flavio asaba abakunzi b'umuziki nyarwanda gukomeza ku mushyigikira banasangiza iyi ndirimbo inshuti zabo ndetse abizeza ko nyuma y’ibyumweru 2 amashusho y’iyi ndirimbo I don’t care azaba yageze hanze. 

Kanda hano wiyumvire indirimbo 'I don't care' ya Flavio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND