RFL
Kigali

Umwe mu bahoze mu itsinda rya Young Super Crew yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘No Comment’-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:30/11/2018 19:33
2


Rucogoza Braiton wahisemo gukoresha B Bright nk’izina ry’ubuhanzi, uyu yamenyekanye ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Young Super Crew, akaba yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ye nshya yise ‘No Comment’.



Nyuma y’imyaka itanu, umuhanzi B Bright yagarukanye ingamba nshya n’ibikorwa byinshi ari gutegurira abakunzi be. Indirimbo nshya yatangiranye urugendo rwe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ya yise ‘No Comment’. Iri Jambo No Comment ugerageje kubisobanura mu Kinyarwanda wabisobanura mu buryo bwinshi, gusa ngereranyije nibyo iyi ndirimbo ivuga  bisobanuye ko ‘Ntacyo kubivugaho’. Ubwo yagezaga aya mashusho ku INYARWANDA  yadutangarije ko ubusobanuro buri muri iyi ndirimbo, yabugeneye abakundana bahora ba bwirwa amahomvu nyamara ntibagire icyo babirenzaho bakita ku rukundo bakundana gusa. Yagize Ati:

Ubutumwa nashakaga gutanga n’igihe uba ukundana n’umuntu, abantu bagahora bakubwira ibintu bibi kuri we kandi wowe utabibona, wowe ugaha agaciro ko umukunda gusa. Niyo mpamvu nayise ‘No Comment’.

B Bright mu ndirimbo agaruka ko yishimira ku rukundo, uwo yita umukunzi mu ndirimbo amukunda, ariko icyo akunda cyane ngo nuko atajya amwirengagiza ibi bigatuma yiregangiza ibyo bamuvugaho agira ati: ‘Ntacyo kubivugaho (No Comment)’.

Rucogoza Braiton wahisemo gukoresha B Bright nk’izina ry’ubuhanzi

B Bright akora ijyana ya Afro Beat irimo Rap, arasaba abakunzi be gusangiza aya mashusho inshuti n’abavandimwe, dore cyane ko ariyo ndirimbo atangiriyeho nubwo hari n'izindi yari yarashyize hanze ntizimenyekane, ikindi ngo nuko afite izindi ndirimbo ziri gutungwanywa kandi nziza ari bushyire hanze vuba.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo No Comment ya B Bright







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ttttttt5 years ago
    Courage my boy kbx tukuri inyuma sana
  • Wolfking5 years ago
    Talented new artist





Inyarwanda BACKGROUND