RFL
Kigali

Umuziki ntugifatwa nk’ukorwa n’ingegera ahubwo ukorwa n'abagabo n'abagore batunze imiryango-Tom Close

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2018 9:52
1


Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] yatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu muziki w’u Rwanda. N’ubwo mu biganiro bya benshi humvikanamo abavuga ko nta mwimerere w’umuziki Nyarwanda, abandi bakavuga ko abawukora muri iyi minsi bigana iby’ahandi.Kuri we hari icyizere cy’uko umuziki w’u Rwanda uzagera ku ntera ishim



Yisunze ijambo rya Perezida Paul Kagame, Tom Close yatangiye ubutumwa bwe yanyujije kuri konti ye ya Instagram avuga ko mu buzima bwa buri munsi bisaba ko umuntu yiha agaciro, avuga ko nta muntu uteze kuguha agaciro mu gihe wowe utakihaye. Yagize ati “Umusaza twese dukunda (Perezida Paul Kagame) yaravuze ati: "Nta muntu ushobora kuguha agaciro, agaciro urakiha........".

Yavuze ko hambere hari benshi bavuga ko umwuga w’ubuhanzi ukorwa n’ababuze icyo gukora, abandi bakarenzaho n’amagambo y’urucantege n’amazina ataraheshaga ishema abakoraga umuziki. Yagize ati “Kera hari abantu bumvaga ko ubuhanzi bukorwa n'abantu babuze ikindi bakora, b'imburamukoro ndetse bakanagerekaho kwita abahanzi amazina menshi nka sagihobe n'andi.”

Tom Close, avuga mu isi yanone, isura y’ubuhanzi yahindutse ugereranyije no mu myaka yatambutse. Avuga ko abahanzi b’ubu babifatanya n’imirimo itandukanye irimo nko kwiga, ubushabitsi, ubuganga n’ibindi. Ngo isura bafite uyu munsi muri sosiyete Nyarwanda bagize uruhare rutaziguye mu kuyubaka.

Ati “Uyu munsi, isura ubuhanzi bufite ni iyindi itandukanye n'iyo. Ubu abahanzi bariga, bakora mu nzego zitandukanye nk'iz'ubucuruzi, itangazamakuru, igisirikare, amategeko, mu butegetsi, ubuganga ndetse n'ahandi henshi hatandukanye."

Yunzemo ati “Agaciro abahanzi bafite uyu munsi bagize uruhare runini mu kukiha. Icyizere cy'ejo hazaza ku bahanzi ni kinshi kuko batakireberwa mu ndorerwamo bareberwagamo kera.”

Ngo intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo guhindura isura y’ubuhanzi, yatumye hari umubyeyi wohereza umwana we mu ishuri ry’umuziki kuko abona ari umwuga wabeshaho nyirawo. Ati “Kuri ubu, umubyeyi arohereza umwana we w'umukobwa cyangwa w'umuhungu w'imyaka 14 mu ishuri rya muzika (ku nyundo/ kavumu) kubera ko abona ko umwuga w'ubuhanzi ufite ikerekezo k'ejo haza heza.”

Image result for Umuhanzi Tom Close

Tom Close avuga ko umuziki w'ubu ukorwa n'abahanzi batunze ingo..Avuga ko abandi nabo bari mu mirimo itandukanye

Uyu muhanzi ariko yavuze ko abahanzi bakora umuziki muri iyi minsi hari byinshi bashinjwa na sosiyete birimo no kutagira umuziki w’umwimerere. Ati “Generation y'abahanzi iriho ubu ifite byinshi bitagenda iregwa/ ishinjwa n'ababanenga birimo kutagira injyana y'umwimerere, kwigana iby'abandi hamwe n'ibindi byinshi.”

Yavuze ko abavuga ibyo birengagiza umusingi waciwe n’abahanzi wo guhindura isura y’ubuhanzi. Ati “Abo bose birengagiza ko umusingi ukomeye kandi w'ingenzi abahanzi bo muri iki gihe bubatse ari uwo navuze haruguru w'uburyo umuziki utagifatwa nk'ukorwa n'ingegera ahubwo ukorwa n'abagabo n'abagore batunze imiryango yabo.”

Yizeye ko abatsinze urugamba rwo kubaka isura y’umuziki baniteguye kunesha urugamba rwo kubaka umuziki w’umwimerere wifuzwa na rubanda nyamwinshi. Ati “Abatsinze urwo rugamba rutoroshye ntibazananirwa n'urwo gukora uwo mwimerere abanenga bifuza.” Ngo n’ubwo bavuga ko abahanzi Nyarwanda badakora umuziki w’umwimerere siwo utuma bategera kure hifuzwa, ati “N'ubwo mu by'ukuri atariwo utuma ubuhanzi dukora butagera kure hifuzwa na bose.”

Yavuze ko igihe kigeze ngo abahanzi bashyire imbaraga mu byo bakora kugira ngo n’ibitagenda bikosoke hagamijwe ko ejo hazaza haba heza kuri bo no kuhazaza h’abazabasimbura mu kibuga cy’umuziki. Yashimiye abahanzi bose uburyo bitanze, avuga ko urugendo rukomeje.

Image result for Umuhanzi Tom Close

Tom Close ari mu bahanzi bubashywe, ni inshingano afatanya n'ubuganga, kwandika ibitabo n'ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza5 years ago
    ahubwo Tom Close yabicuritse. ubu nibwo abanyamuziki basigaye bafatwa nk'abantu badashobotse kubera imyitwarire yabo irimo kunywa ibiyobyabwenge, kwambara ibitabahesha agaciro, guhora mu makimbirane n;ibindi nk'ibyo. Nibo buri gihe twumva bafunzwe bazira imyitwarire mibi. Yego harimo n'abiyubashye nkawe n'abandi bake. Ariko iyo uvuze abacuranzi ba kera wumva ba Rugamba, Kayirebwa, Kamariza, Makanyaga, Byumvuhore, Masabo, Karemera Rodrigue, Roti Bizimana n'abandi benshi bari biyubashye, batunze ingo bamwe banafite akazi keza. Sinzi rero aho ahera avuga ko ubu aribwo abahanze biyubashye. ahubwo we na bagenzi be biyubashye bajye begera abo benshi batitwara neza babagire inama wenda iyo sura mbi bari kubambika yazasibangana.





Inyarwanda BACKGROUND