RFL
Kigali

"Sindi umujura sinigeze niba", Sintex asobanura iby'ubuhemu aherutse kuvugwaho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 9:41
4


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko umuhanzi Sintex avugwaho gutwara amafaranga yari yavuye mu gitaramo yaririmbyemo muri kamwe mu tubyiniro turi mu mujyi wa Kigali. Sintex wavugwagaho gutwara aya mafaranga agahita yigira i Bugande nyuma yo kugaruka mu Rwanda yatangaje ko uwatanze amakuru yamubeshyeye.



Super Tizzo wateguye igitaramo Sintex yaririmbyemo ari naho hatangarijwe amakuru ko uyu muhanzi yatwaye amafaranga yose, ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma y'igitaramo yavuze ko Sintex yatwaye amafaranga arimo n'ayo yagombaga guha abandi bahanzi. Yihanganishije abatayabonye ati: “Abatayabonye batwihanganire vuba aha tuzayabasubiza. Twe twasanze ari Sintex n’umukobwa wishyuzaga bose bagiye umuryango bawusiga wonyine. Ngo bagiye i Bugande.” Tumubajije niba bari bishyuye Sintex uko bumvikanye avuga ko bamwishyuye rwose ahubwo ko batunguwe n’ibyo yakoze.

Ubwo twakoraga iyo nkuru ntabwo twabashije kuvugana na Sintex kuko terefone ye igendanwa itari iri ku murongo na cyane ko yari yerekeje muri Uganda. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, twaganiriye nawe, yamaganira kure ibyatangajwe n'abamushinja ubuhemu avuga ko bashaka kumwangiriza izina.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Sintex yatangaje uko byagenze ahamya ko atigeze yiba amafaranga ashinjwa kwiba ahubwo ko yakurikije amasezerano yari yagiranye n'uwamutumiye mu gitaramo bityo uyu wamutumiye mu gitaramo akaza gushaka kumwihinduka agatangaza ibinyoma bihabanye n'uko amasezerano yari ameze. Sintex avuga ko atiyumvisha uburyo umuntu bataziranye yamugirira umutima mubi nkuwo. Yagize ati:

Nari ndi mu rugo ndyamye, mbona umuntu arampamagaye ambwira ko ashaka ko nazaririmba mu gitaramo cye, icyo gihe namubwiye amafaranga icyakora ambwira ko ari menshi cyane ko ari amarushanwa yo kuzamura impano yari yateguye kandi ansaba kuzishyigikira aha naje kumworohera nyuma y'uko ambwiye ko nta mafaranga afite mwemerera ko nazaza nkaririmba ariko nanjye nkatwara amafaranga yavuye ku muryango nawe arabyemera.

Sintex yakomeje atangaza ko bitewe n'uko yari afite gahunda y'ubukwe bwo mu muryango wabo bwari kubera muri Uganda yaririmbye agahita agenda cyane ko yari yakatishije itike yerekeza muri Uganda ya Saa tanu z'ijoro. Aha hakaba ariho bashingiye bavuga ko yacikanye amafaranga. Uyu muhanzi yatangaje ko mu by'ukuri atiyumvisha uko umuntu yamubeshyera nyamara kimwe mu byerekana ko  bari babyumvikanyeho ari uko uwakiraga amafaranga ku muryango ari umukobwa ukundana na Sintex yari yizaniye ngo yishyuze amafaranga avuye ku muryango yishyure uyu muhanzi.

Sintex yatangaje ko yatunguwe no kubona inkuru zatangajwe ko yibye aya mafaranga. Yadutangarije uwayatangaje mu by'ukuri ari uwifuzaga kumwangiriza izina cyane ko aba bamutumiye ari bo banatanze aya makuru. Uyu muhanzi yatangaje ko mu by'ukuri atigeze yiba aya mafaranga ahubwo ko icyabaye ari uko yakurikije ibyo bari bumvikanye mu masezerano bagiranye.

Sintex avuga ko uwatanze iyi nkuru yifuzaga kumusebya kandi mu by'ukuri yirengagije ko hakurikijwe amasezerano bagiranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera5 years ago
    shaa, urumva ko habaye kutumvikana kumpande zombi. ntago rera twavuga ko sintex yayibye.merci inyarwanda kuba mwabisonuyr
  • Theo5 years ago
    baba bashaka kuzamukira kumazina yabandi just. rata mwakoze kubiragiza basaza
  • Aline5 years ago
    Sinteeeex manaaaaana Ndagufana. komeza utsinde kandi superstar...wirebere icyoroshye
  • janette5 years ago
    nge narimbizi ko atabikora sinto wacu





Inyarwanda BACKGROUND