RFL
Kigali

"Senderi nakomeze abe abitse igifunguzo nareba nabi nzanamutanga"- Rafiki Coga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2018 18:26
3


Mu minsi ishize ubwo Ama G yakoraga ubukwe yabajijwe umuntu abona asigiye igifunguzo cy’ubusiribateri, aha uyu muhanzi yahise atangaza ko igifunguzo agisigiye Senderi Hit. Kuri ubu Rafiki Coga umwe mu bahanzi bo mu gihe cya Senderi yamaze gutangariza Inyarwanda ko atasuzugura Senderi ariko yongeraho ko akomeje kwirangaraho nawe yamutanga.



Ibi Rafiki Coga wamamaye mu njyana ya Coga yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro kihariye. Rafiki Coga yatangiye atangaza ko muri uyu mwaka wa 2018 hari ibikorwa byinshi ari guteganya gukora aho agomba gushyira Mixtape yarangije gukora akaba asigaje gutangira gushyira hanze indirimbo ziyiriho ndetse anazikorera amashusho.

Rafiki yabajijwe niba azakora ibitaramo byo kumurikira abantu iyi Mixtape, maze agira ati”Ikibazo ni abaterankunga hari ibitaramo binyuranye dushaka gukorera mu duce tunyuranye tw’u Rwanda twumvisha abakunzi bacu indirimbo ziri kuri iyi Mixtape nshya nzatangaza izina ryayo mu minsi iri imbere.” Uyu muhanzi yatangaje ko indirimbo ziri kuri iyi Mixtape zakozwe na Producer Jay P.

rafikiRafiki Coga Style

Abajijwe imbogamizi abahanzi bakuru cyangwa batangiye muzika bahura nazo muri iki gihe, Rafiki Coga yatangaje ko bakunze guhura n’imbogamizi z'uko kuva cyera barwaniye iterambere rya muzika nyarwanda ariko amafaranga ngo ntayo bigeze bakorera menshi nkuko bimeze muri iki gihe. Ikindi ngo ni uko abantu bafasha abahanzi batinya bano bahanzi ba cyera bityo bakaba basabwa kwirwariza mu gihe amikoro atari hejuru nkuko biri mu bahanzi bo muri iyi minsi.

Abajijwe igihe azarushingira nk'umwe mu bahanzi bo mu Rwanda ariko batangiye cyera umuziki, Rafiki Coga yabwiye Inyarwanda.com ko akibirimo, yungamo ko Uwiteka nabijyamo bigakunda azabimenyesha abanyamakuru, ariko hagati aho asaba Senderi Hit kuba agumanye igifunguzo yahawe na Ama G The Black, icyakora ngo Senderi anarebye nabi nawe yamutanga bakamuha ibifunguzo bibiri. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • murich6 years ago
    ubuse murashaka kuvuga ko coga ntamugore agira?
  • Ange6 years ago
    arks kko coga namugore afite, gsa ndumiwe pe.
  • Fideri6 years ago
    Mutubarize rafiki konandirimbo arasohora nyumayiyoya koranye na dreem boys





Inyarwanda BACKGROUND