RFL
Kigali

‘Njye sinkennye mu mutwe nubwo mu mufuka ntakirimo...”Senderi yavuze igihe azakorera ubukwe-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2017 14:55
0


Mu minsi ishize mu binyamakuru binyuranye hatambutse inkuru zinyuranye mu binyamakuru binyuranye zigaruka ku kuba Senderi Hit yaba afite ubukene bukomeye, uyu muhanzi yemeye ko mu mufuka bidahagaze neza ariko ahamya nanone ko icyo ashima Imana ari uko nubwo mu mufuka atameza neza mu mutwe nta bukene afitemo.



Usibye iki kibazo uyu muhanzi yavuze byinshi yaba ku ndirimbo ye nshya yise ‘Inshyushyu’, agaruka no ku bindi bibazo binyuranye yabajijwe. Abajijwe niba baramutse bamuhamagaye mu irushanwa rya PGGSS yaryitabira,Senderi yatangaje ko byanze bikunze aramutse atowe yajyamo. Yatangaje ko ikibazo cy’imyaka yamukuyemo muri iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya karindwi ko atazongera guhura nacyo kuko ahamya ko afite icyizere cy'uko iby’imyaka bizavanwaho.

senderiSenderi mu kiganiro na Inyarwanda.com

Uyu mugabo wavuze byinshi ku byo benshi bamwibazaho yabajijwe igihe azakorera ubukwe, maze atangaza ko afite ikibazo cy’uko atarabona umukunzi icyakora ku bwe ngo asanga nko muri 2022 ari bwo azakora ubukwe nyuma yo kwisuganya akarwanya ibibazo by’ubukene bimwibasiye. Akomeza avuga ko nubwo akennye mu mufuka, ngo ni umuire mu mutwe. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SENDERI HIT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND