RFL
Kigali

‘Muri iyi minsi hari icyo nabuze sindi kumva umuziki nyarwanda...’ Igice cya 1 cy’ikiganiro na Albert Rudatsimburwa–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/05/2017 18:29
0


Albert Rudatsimburwa ni umuhanzi akaba n’umushoramari w’umunyarwanda, uyu ni umuyobozi wa radiyo na televiziyo ya Contact, ni umwe mu bacuranzi beza gusa ngo muri iyi minsi ntari gukurikiranira hafi muzika kuko ngo hari ikintu akibura, mu kiganiro yaduhaye uyu mugabo yavuze ko akibura umwimerere muri muzika nyarwanda.



Uyu mucuranzi ukomeye yatangaje ko nubwo afite radiyo atagikunda kumva umuziki. Abajijwe impamvu, yasubije ko nta mwimerere abahanzi b’abanyarwanda bakigira. Usibye ariko ikibazo cy’umwimerere Albert Rudatsimburwa yakomoje no ku gituma abahanzi batagitinda mu muziki bamamaye cyangwa ngo indirimbo zitinde hanze zigikunzwe.

Muri iki kiganiro Albert yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko igituma indirimbo zidatinda mu kibuga cya muzika ari uko abaziririmba batabikora kuko bakunze umuziki ahubwo babikora kuko bashaka kuba ibyamamare gusa, Albert yagize ati: ”Mbere abantu bacurangaga bagamije gucuranga ariko muri iyi minsi urubyiruko usanga rugamije kuba aba stars (Ibyamamare).” Yakomeje agaragaza ko mbere umuntu yacurangaga ashaka gucuranga gusa hanyuma umuziki we wakundwa akaba icyamamare.

Albert

Albert Rudatsimburwa mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Abajijwe ku kijyanye no kuba hari abahanzi yafasha muri muzika yabo, Albert Rudatsimburwa ahamya ko asanga hari byinshi yafasha umuhanzi wa hano mu Rwanda wamwegera ngo amubere umujyanama gusa agasanga umwanya nawo utamworohera, nyuma yongeraho ko akibitekerezaho. Albert Rudatsimburwa ni umuhanzi w’umushoramari ufite umusore w’umuhanzi witwa OG The General ndetse akaba yatangaje ko afite n’inkumi yaje ije mu muziki yitwa Gigi.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA ALBERT RUDATSIMBURWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND