RFL
Kigali

‘Kora akazi’ ya Jules Sentore yahuriyemo amasura y’ibyamamare yageze hanze – REBA VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/08/2015 17:16
3


Umuhanzi Jules Sentore uzwiho umwihariko mu guhuza injyana gakondo n’injyana zigezweho za RnB & Pop, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Kora akazi’, imwe muzikunzwe na benshi muri iyi minsi nkuko byagiye byigaragaza hirya no hino mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star ya 5.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa busaba abagabo kubahiriza inshingano z’urugo cyane cyane kwita ku bakunzi babo no gutera akabariro uko bikwiye, hakaba hagaragaramo bamwe mu bantu basanzwe bazwi cyane barimobamwe mu bakina film hano mu Rwanda, Nizzo(Urban boys), Tracy na Passy bagize TNP, producer Piano hamwe n’umwe mu basore wo mu itorero Intayoberana rigizwe na benshi mu bahoze bagize Inganzo ngari ari nawe wakinyemo nk’umukinnyi w’ibanze usabwa gukora akazi uko bikwiye nkuko Sentore aba abiririmba.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Kora akazi'

Mu kiganiro na Jules Sentore ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo. Yagize ati “ Ndashimira byimazeyo buri mu star wayigaragayemo, akanayigiramo uruhare, harimo abakina movies zo mu Rwanda ndetse naba producer nka Piano, abahanzi nka Nizzo na TNP, inshuti zanjye. Ikindi ndasaba abanyarwanda kurushaho kuba hafi abahanzi kugirango natwe turusheho gukora akazi kacu neza.”

Jules Sentore

Uyu muhanzi wegukanye umwanya wa 6 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riherukaashimira Imana urwego imaze kumugeza mu muziki, akanahamya ko akomeje gutegura byinshi byiza. Ati “ Ubu hagiye gukurikiraho umushinga wo gutegura album yanjye nshya nshaka gushyira hanze vuba ndetse n’igitaramo cyanjye bwite nacyo ndimo ntegura.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    congz
  • 8 years ago
    Komerezaho urashyigikiwe knd ejo ni heza.So big up to you May God continue to bless u more & more
  • mimi8 years ago
    wowww ni sawa pe komereza aho nizindi nyinshi"





Inyarwanda BACKGROUND