RFL
Kigali

'I Nyanza Twataramye': Imvura yanyagiye abafana bakwira imishwaro nyuma igitaramo kirakomeza-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/08/2018 10:13
0


I Nyanza hamaze kumenyerwa igitaramo cya 'I Nyanza twataramye' kibanziriza umunsi mukuru w'umuganura uba buri mwaka, aho abanyarwanda bahura bagasangira bishimira umusaruro wavuye mu byo bakoze umwaka wose. Muri iki gitaramo cya I Nyanza twataramye abafana banyagiwe n'imvura y'iminota itanu bakwirwa imishwaro.



Igitaramo cya i Nyanza Twaramye cyabereye mu Rukari Ibwami kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 kiza gikurikiye ibirori byo gusoza FESPAD, aha abanyarwanda bakaba bataramaga bya kinyarwanda baha ikaze umunsi mukuru w'Umuganura. iki gitaramo cyatangijwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yabwiye abari i Nyanza ko gutaramoa ari umuco wabo kandi ari ibintu abanyarwanda bazwiho bityo n'iki gitaramo akaba yari yizeye ko kiri bubizihire.

Iki gitaramo cyari kiganjemo imbyino gakondo cyanaririmbyemo kandi abahanzi nka Sophie umaze kwamamara mu gucuranga inanga ndetse na Jules Sentore wari uyoboye itsinda rya Gakondo groupe ryashismishije abitabiriye iki gitaramo, icyakora ubwo Nzayisenga Sophie yari arangije gutarama hakurikiyeho itsinda Gakondo Groupe . iri rikigera ku rubyiniro indirimbo ya mbere gusa imvura itunguranye yisutse maze abafana bakwira imishwaro.

I Nyanza Twataramye, abagabo basakuje bya Kinyarwanda binyura benshi


Mu gihe bamwe bagishaka aho bugama abandi bitwikiriye intebe imvura itarengeje iminota itanu kandi ari nyinshi cyane yahise ihita maze abari bagiye kugama bahita bagaruka barikusanya baryoherwa n'igitaramo cyasojwe n'iri tsinda rya Gakondo Groupe.

TUYISENGETUYISENGETUYISENGEIntore Tuyisenge niwe wabimburiye abandi bahanzi aririmba indirimbo yahimbiye aka karere  Nyanza twataramyeNyanza twataramyeNyanza twataramyeBibanze ku mbyino gakondoNyanza twataramyeIbi birori byacaga Live kuri TVRNyanza twataramyeNyanza twataramyeNyanza twataramyeNyanza twataramyeNyanza twataramyeNzayisenga Sophie yashimishije abatuye i NyanzaNyanza twataramyeNyanza twataramyeItorero gakondo rikigera ku rubyiniroNyanza twataramyeNyanza twataramyeNyanza twataramyeNyanza twataramyeImvura yakwije imishwaro abafana bari biteze Gakondo groupGakondoGakondoImvura ihise igitaramo cyakomeje

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND