RFL
Kigali

'Abantu benshi bifuje ko napfa bakarenzaho itaka', Khalfan yahishuye impamvu yatumye ajya ku rubyiniro ari mu isanduku-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2018 10:46
6


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya munani ryamaze kurangira, umwe mu bahanzi bazamuriye amazina yabo muri iri rushanwa ndetse akanemeza abantu ko ashoboye nubwo atagize amahirwe yo kubigaragaza imbere hashize, mu gitaramo cya nyuma yakoze agashya katakozwe n'undi muhanzi uwo ariwe wese.



Uwo muhanzi nta wundi ni umuraperi Khalfan. Ubwo Khalfan yajyaga ku rubyiniro yatunguranye cyane ko yazamutse ku rubyiniro ari mu isanduku. Ubwo yari amaze kuva ku rubyiniro yatangarije Inyarwanda.com ko ari agashya yari yateguriye i Kigali ariko nanone gafite ubutumwa gatanga. Abajijwe kuza mu isanduku ubutumwa yashakaga gutanga, yabwiye Inyarwanda.com ko yashakaga kwibutsa benshi bagiye bamutega iminsi ko Imana ari yo igena byose.

KhalfanKhalfan ni uku yaje ku rubyiniro

Khalfan yagize ati"Abantu benshi bifuje ko napfa bakarenzaho itaka ariko turi mu bushake bw'Imana, nta n'umuntu wamenya icyo uzaba uretse Allah.... gupfa ni icyambu kijya mu ijuru."

PGGSS8Ubwo Khalfan yavaga mu isanduku 

Tubibutse ko uyu muraperi yakunze kugaragaraho udushya twinshi n'ubwo n'ubundi iri rushanwa rya PGGSS8 yarigaragarijemo ko ari umwe mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya Hip Hop. Icyakora ntiyabashje kwinjira muri batanu ba mbere banahembwe nk'abitwaye neza mu irushanwa. Ibi we asanga ari ko byagombaga kugenda ndetse yirinze kugira uwo atunga agatoki ngo abe yahamya ko yibwe ahubwo atangaza ko agiye kwiga byinshi ngo amenye icyo bagenzi be bamurushije. Mu minsi ishize Khalfan yatangarije Inyarwanda ko ari we mwami w'injyana ya Hiphop mu Rwanda.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KHALFAN NYUMA Y'IGITARAMO NDETSE NA NYUMA YO KUTISANGA MURI 5 BA MBERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice5 years ago
    Apuu nubundi wapfuye uhagaze bigaragara ko nta mumutwe ufite ubwose ibyo nagashya ra
  • kiridoriya5 years ago
    ubwo NGO yashakaga hit , washakira hit ahandi but kuza mumva ntibyaguha kuvugwa wangu . Wowe kora cyane ibindi nuburofa
  • Sébastien 5 years ago
    ce type ne pas sérieux il croit que on donne le message en venant dans un cercueil? en tout cas il est très fou au lieux de travailler beaucoup est de faire l'effort il est en train de faire des chose bizare donc spirituellement il est mort vivant
  • masho kid promoter5 years ago
    insigamigani yashakiye hit mumva
  • kageme5 years ago
    Congz Khalfan, ntiwite ku baguca intege ahubwo urebe imbere hawe maze ukomeze ukore. Keep it up!
  • Emmy frank5 years ago
    Ikintu maze kubonacyo , ntago mwagakwiye gutuka umuntu , kuza mu isanduku ntago ari uguca igikuba, gusa mesaage yiwe yumvikanye kandi, uwumva yanga isanduku, azabivuge hakirikare napfa ntibazayimushyinguremo , ndabwira abamuvuzeho nabi kubera impamvu zabo runaka, gusa khalfan sihariya ashakira hit nkuko mubivuga, kuko yagiye muri gumaguma aruko, harizindi hit yakoze kandi namwe muzi, ntanumuraperi murwanda ndabona ufite imyuka, murimacye stage irenze, ahubwo courage musorewacu





Inyarwanda BACKGROUND