Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya munani ryamaze kurangira, umwe mu bahanzi bazamuriye amazina yabo muri iri rushanwa ndetse akanemeza abantu ko ashoboye nubwo atagize amahirwe yo kubigaragaza imbere hashize, mu gitaramo cya nyuma yakoze agashya katakozwe n'undi muhanzi uwo ariwe wese.
Uwo muhanzi nta wundi ni umuraperi Khalfan. Ubwo Khalfan yajyaga ku rubyiniro yatunguranye cyane ko yazamutse ku rubyiniro ari mu isanduku. Ubwo yari amaze kuva ku rubyiniro yatangarije Inyarwanda.com ko ari agashya yari yateguriye i Kigali ariko nanone gafite ubutumwa gatanga. Abajijwe kuza mu isanduku ubutumwa yashakaga gutanga, yabwiye Inyarwanda.com ko yashakaga kwibutsa benshi bagiye bamutega iminsi ko Imana ari yo igena byose.
Khalfan ni uku yaje ku rubyiniro
Khalfan yagize ati"Abantu benshi bifuje ko napfa bakarenzaho itaka ariko turi mu bushake bw'Imana, nta n'umuntu wamenya icyo uzaba uretse Allah.... gupfa ni icyambu kijya mu ijuru."
Ubwo Khalfan yavaga mu isanduku
Tubibutse ko uyu muraperi yakunze kugaragaraho udushya twinshi n'ubwo n'ubundi iri rushanwa rya PGGSS8 yarigaragarijemo ko ari umwe mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya Hip Hop. Icyakora ntiyabashje kwinjira muri batanu ba mbere banahembwe nk'abitwaye neza mu irushanwa. Ibi we asanga ari ko byagombaga kugenda ndetse yirinze kugira uwo atunga agatoki ngo abe yahamya ko yibwe ahubwo atangaza ko agiye kwiga byinshi ngo amenye icyo bagenzi be bamurushije. Mu minsi ishize Khalfan yatangarije Inyarwanda ko ari we mwami w'injyana ya Hiphop mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO