RFL
Kigali

Umunyamideri Jay yegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya Rudasumbwa wa Afurika 2017

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/12/2017 15:14
5


Nyuma y’amarushanwa mpuzamahanga amaze igihe yitabirwa na ba Nyampinga b’u Rwanda ariko bagataha amara masa, umwe mu basore bamurika imideri mu buryo bw’umwuga Ntabanganyimana Jean De Dieu uzwi nka Jay yegukanye irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Mister Africa International aba Rudasumbwa muri iryorushanwa ryasojwe ejo hashize aho ryari riri k



Jay aherutse gutsindira irindi kamba nka ku itariki ya 01 Ukuboza 2017 aho yabaye Umunyamideri wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka w’2017 rizwi nka Best Eastafrican Model of the Year 2017 muri Swahili Fashion Week.ri rushanwa Jay yegukanyemo umwanya wa mbere kandi.

Jay

Umunyarwanda, Jay niwe wegukanye umwanya wa mbere w'iri rushanwa

Abandi basore ba Rudasumbwa bagaragiye Jay harimo uwaserukiye Angola, uwa Sierra Leone n’uwo muri Botswana. Byagaragaraga ko abasore bahatanaga na Jay uko baturutse mu bihugu 15 bitandukanye bose bashoboye kandi bubatse umubiri.

Jay

Bamwe mu basore bari bahataniye umwanya wa mbere na Jay

Mu gihe u Rwanda rwaherukaga guserukirwa na Turahirwa Moses muri iri rushanwa mu mwaka w’2015 akaba igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika iri rushwanwa ryegukanywe na Dok Akol wo muri Sudan y’Epfo. Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri rushanwa, umusore wahize abandi ahabwa igihembo gikuru cyo gukora ibikorwa byo kwamamaza bizaherekezwa n’umushahara w’amadorari ibihumbi bitanu (5000$), amatike y’indege yo gutembera mu bihugu bibiri yihitiyemo muri Afurika harimpo no kwambikwa bigenzweho mu mwaka wose.

Jay

Jay asanzwe ari Umunyamideri w'umwuga

Jay

Jay

Jay aherutse gutsindira ikindi gihembo cy'umunyamideri wahize abandi muri uyu mwaka wa 2017 muri Africa y'Uburasirazuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Unknown6 years ago
    Nuko nuko muhungu wacu
  • YOYO6 years ago
    Congs to our Brother Jay Rwanda, uhesheje ishema u Rwanda pe! Hari abifuje kubona ba Mister bambaye BIKINI, ngabo hejuru muri bikini z'ubururu n'umuhondo... So amazing !!
  • yves6 years ago
    Great job jay...
  • Bebe6 years ago
    Congs to u Jay Rwanda warubikwiye rwose urabanza ukanikurikira so Nubwo "inyarwanda" mwashyizeho amafoto ye atari meza kdi hari ameza he is cute nd owesome.uno mutipe ni sawa rwose
  • Soso6 years ago
    Uwo musore arabikwiye kbs,afite intambuko nziza,ndetse ari fit.





Inyarwanda BACKGROUND