RFL
Kigali

Weasel yabyaye umwana wa 35 atarashaka bamwe bamuha impundu abandi bamwita impfizi y'umujyi

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/01/2015 20:48
0


Umuririmbyi wo muri Uganda uzwi ku izina rya Weasel usanzwe aririmbana na mugenzi we Radio, akomeje guhabwa impundu nyuma y’uko yibarutse umwana w’umuhungu ariko akomeje no kuvugwaho ko akabije kuba impfizi y’umujyi nyuma y’uko abyaye umwana we wa 35 ku bagore 25 batandukanye.



Kuwa gatanu w’iki cyumweru nibwo uyu mugabo yabyaranye na Samira Tumi baniyemeje kubana nk’umugore we akareka ibyo kwiruka mu bandi bakobwa no kugenda abyara hirya no hino, dore ko yavugwagaho kubyara abana 34 ku bagore 24 batandukanye, hanyuma uyu muhungu yabyaye akaba yabaye umwana we wa 35 ku bagore 25 batandukanye.

weasel

Weasel n'umukunzi we Samira ubwo biteguraga kwibaruka bagiranye ibihe byiza

Weasel n'umukunzi we Samira ubwo biteguraga kwibaruka bagiranye ibihe byiza

Nyuma yo kubyara uyu mwana w’umuhungu yahise yita Dylan Sseguya Douglas Mayanja, Weasel yahawe impundu n’inshuti n’abavandimwe barimo umuryango wa mukuru we Jose Chameleone, ariko mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambuga nka Facebook na Instagram abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu mugabo akabije kuburyo yari akwiye kurekeraho, kuko abana amaze kubyara n’abagore bamaze kubyarana harimo abo yagiye ahindura indushyi batazabasha kubona ubitaho kuko hari n’abo aba atibuka kubera ubwinshi bwabo.

Uyu ni umugore wa Chameleone wishimiye kwakira umwana w'umugabo wabo

Uyu ni umugore wa Chameleone wishimiye kwakira umwana w'umugabo wabo

weasel

Umwana wa 35 mu bana bose Weasel yabyaye

Umwana wa 35 mu bana bose Weasel yabyaye

Uyu mugore wabyaranye na Weasel witwa Samira Tumi, yahoze akundana na murumuna wa Weasel witwa AK 47 bombi bakaba barumuna ba Jose Chameleone, gusa kugeza n’ubu uyu muvandimwe we yaramurakariye cyane kuko avuga ko yamutwaye uwo yari yarihebeye, undi nawe akimara kumwegukana akaba yarahise afata intambwe ajya iwabo w’umukobwa afata irembo mu gihe ubukwe bwabo nabwo babuteganya mu minsi iri imbere.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND