N’ubwo abakobwa benshi bakunda kugabanya imyaka ndetse bakaba batinya no kuvuga imyaka yabo y’ukuri, umuraperikazi Young Grace ukunda kuvuga ko umukecuru ari umukecuru we yumva atewe ishema n’uko angana kandi akaba atibaza impamvu abakobwa bagenzi be bashobora kwishushanya bagabanya imyaka.
Mu bitaramo no mu biganiro bitandukanye, Young Grace akunda kuvuga interuro igira iti “Umukecuru ni umukecuru” aha akaba aba ashaka kugaragaza ko atitaye ku myaka afite mu muziki ho ari umuntu mukuru, gusa n’imyaka ye bwite akaba atumva impamvu ashobora kuba yayigabanya cyangwa ngo ayihishe ndetse n’abakobwa bagenzi be babikora akaba atazi icyo baba bagamije.
Uyu muhanzikazi ntiyumva neza impamvu abakobwa bakunda kubanya imyaka cyane
Young Grace ati: “Umukecuru ni umukecuru, njye ntabwo nakwishushanya ku myaka cyangwa ngo nyihisje, sinzi n’ababikora icyo baba bagamije rwose. Njye iyo mvuga ko ndi umukecuru mba nshaka kuvuga mu muziki, ariko no mu buzima busanzwe njye ntawe nahisha imyaka yanjye rwose. Njye navutse tariki 19/9/1993 ubu mfite imyaka 21 y’amavuko, ndabizi ko hari abakobwa babikora ariko njye sinabikora sinzi icyo baba bagamije”.
Young Grace n'umubyeyi we yemeza ko yamwibarutse muri 1993 kandi akaba yumva atabihisha
Young Grace akomeza asobanura ko ibijyanye no kugabanya imyaka ndetse no kuyihisha bikorwa n’abakobwa bagenzi be, bashobora kuba baiterwa n’uko baba bifuza kuguma mu bwana cyangwa se bakaba bafite ikindi bagamije batabasha kugeraho mu gihe baba bafite imyaka runaka maze bagahitamo kubihisha.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE YITWA "SWEET POUPOU"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO