RFL
Kigali

Umukecuru aba ari umukecuru rwose sinagabanya imyaka ababikora ubwo bafite impamvu - Young Grace

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2014 19:43
12


N’ubwo abakobwa benshi bakunda kugabanya imyaka ndetse bakaba batinya no kuvuga imyaka yabo y’ukuri, umuraperikazi Young Grace ukunda kuvuga ko umukecuru ari umukecuru we yumva atewe ishema n’uko angana kandi akaba atibaza impamvu abakobwa bagenzi be bashobora kwishushanya bagabanya imyaka.



Mu bitaramo no mu biganiro bitandukanye, Young Grace akunda kuvuga interuro igira iti “Umukecuru ni umukecuru” aha akaba aba ashaka kugaragaza ko atitaye ku myaka afite mu muziki ho ari umuntu mukuru, gusa n’imyaka ye bwite akaba atumva impamvu ashobora kuba yayigabanya cyangwa ngo ayihishe ndetse n’abakobwa bagenzi be babikora akaba atazi icyo baba bagamije.

Uyu muhanzikazi ntiyumva impamvu abakobwa bakunda kubanya imyaka cyane

Uyu muhanzikazi ntiyumva neza impamvu abakobwa bakunda kubanya imyaka cyane

Young Grace ati: “Umukecuru ni umukecuru, njye ntabwo nakwishushanya ku myaka cyangwa ngo nyihisje, sinzi n’ababikora icyo baba bagamije rwose. Njye iyo mvuga ko ndi umukecuru mba nshaka kuvuga mu muziki, ariko no mu buzima busanzwe njye ntawe nahisha imyaka yanjye rwose. Njye navutse tariki 19/9/1993 ubu mfite imyaka 21 y’amavuko, ndabizi ko hari abakobwa babikora ariko njye sinabikora sinzi icyo baba bagamije”.

Young Grace n'umubyeyi we yemeza ko yamwibarutse muri 1993 kandi akaba atabihisha

Young Grace n'umubyeyi we yemeza ko yamwibarutse muri 1993 kandi akaba yumva atabihisha

Young Grace akomeza asobanura ko ibijyanye no kugabanya imyaka ndetse no kuyihisha bikorwa n’abakobwa bagenzi be, bashobora kuba baiterwa n’uko baba bifuza kuguma mu bwana cyangwa se bakaba bafite ikindi bagamije batabasha kugeraho mu gihe baba bafite imyaka runaka maze bagahitamo kubihisha.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE YITWA "SWEET POUPOU"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emma 9 years ago
    wow!!! disi uracyari umu bb!!! courage ndagushyigikiye cyane ma sweet poupou!!!! apucuriiiiiii!!!!!!!!!! best song kbsa congz
  • Ndagijimana Gaspard9 years ago
    turangana kd ndamushimye pee! akomereze aho nintwari. big up sister ni washingiton.
  • iradukunda nady plati alan9 years ago
    hi guyz iyo uri umukecuru uba uriwe young grace ni umujyama chau!
  • fa9 years ago
    uzi kubeshya gusa brother wawe uruta afite 22ans none wowe ngo ufite??? nta soni urumubeshyi gusa
  • drogba9 years ago
    rindira nugira 27ans uzamenya impamvu bayigabanya,ubu komeza uyirate bucya hajyaho umwe.
  • NTAMBARA viateur 9 years ago
    Nakomeze ayirate namara kugira 40 ntazongera kuvuga ni Viateur from NYAKANAZI
  • sunday9 years ago
    ndagakunda cyne kano kana courage sha petite!
  • unkown9 years ago
    abagabanya imyaka baba barabuze abagabo bakigira bato, ark ubundi uyu mwana wumukobwa arabyumva, nkunda stage ye aba yifitiye icyizere ndetse nkunda uburyo ki yambara akambika nabandi bigaragare ko azi ibyo akora
  • jojo9 years ago
    swety pupu ni nziza cyane komerezaho tukuri inyuma komeza utsinde
  • hoziane9 years ago
    icyo nzicyo uyu mu sister ku myambarire arabahigo bose nihano ni cyangugu
  • Young p9 years ago
    Umva wowe Maswingi koko uratinyuka ukavuga imyaka 21 ??? sha koko ko tuziranye wowe ufite 27 King Filozofe ugukurikira afite 24 naho Queen bucura wanyu afite 21 niba ushaka ko nkwereka ko nkuzi nenya ko iwanyu bose bafite... ndetse na Queen yarayivukanye rero uge ubeshya abanyakigali batakuzi
  • Shema9 years ago
    ooooohhhh bambi uracyari umu bb,hahahahaha ariko wibuka ko hari abo mwiganye cg mwakuranye??jya wicecekera nonese musaza wawe ni we muto cg ni we mukuru??ujye uryumaho dear!!





Inyarwanda BACKGROUND