Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014 nibwo hari hategerejwe ubukwe bwa Mukasekuru Pacifique wamamaye cyane ku izina rya YVONNE mu kinamico Urunana hamwe n’umukunzi we Henri Jado Uwihanganye nawe wamenyekanye nk’umushyushyabirori ndetse n’umunyamakuru.
Nk’uko byari byitezwe, ubu bukwe bwatashye ndetse burangwa n’udushya twinshi, cyane cyane mu birori bikomeye byabereye aho uru rugo rushya rwakiririye abashyitsi babo i Rebero kuri Juru park.
Byari ibyishimo bikomeye kuri Pacifique a.k.a Yvonne na Henri Jado Uwihanganye
Nyuma y’uko kuwa Kane tariki ya 7 Kanama aribwo bari basezeranye ku bana imbere y’amategeko, kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo nibwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye Kicukiro, maze nyuma yaho hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana byabereye mu cyahoze ari ETO Kicukiro.
Mu birori byo gusaba no gukwa abageni bari baberewe kandi bishimiye bidasanzwe uyu munsi wabo w'amateka
Imbere y'Imana, Henri Jado na Pacifique bemeye kuzabana akaramata
Uyu munsi wabaye uw'amateka adasanzwe kuri aba bageni, inshuti zabo n'imiryango yabo
Ibirori by’uyu munsi udasanzwe kuri aba bombi byaje gukomereze Juru park ahatangiwe impano, ndetse abahanzi batandukanye basusurutsa ibi birori byaje gusozwa na soirée, aho abari bitabiriye ubu bukwe ndetse n’abageni bafashe umwanya bagaceza umuziki wacurangwagwa na Dj Bissosso.
Bitandukanye na benshi mu bageni, abageni b’uyu munsi Yvonne cyangwa se Pacifique na Henri Jado baranzwe n’ubusabane bwo ku rwego rwo hejuru barirekura bashyushya ibirori byabo, nta munaniro, nta soni, umunsi koko bawugira uwabo.
Bamaze kuba umwe
Ku ruhande rw’abatangaga impano naho hagiye haboneka udushya dutandukanye nkaho bamwe mu biganye na Henry Jado mu iseminari baje bafatanya n’uyu muhanzi kuririmba indirimbo bajyaga bahuriramo, abakinnyi b’ikinamico Urunana nabo bari babukereye bashimishije benshi ubwo bajyaga guha impano abageni, bakaboneraho no kubaganiriza, abakozi bakorana na Yvonne mu mushinga wa Girl Hub Ni Nyampinga, bamwe mu bagize itorero Mashirika Yvonne cyangwa se Pacifique abarizwamo bari bayobowe n’umunyarwenya Arther ndetse na Hope Azeda umuyobozi mukuru wa Mashirika na bandi benshi bari bitabiriye ubu bukwe barimo abanyamakuru bagiye bakorana na Herni Jado.
Mu mafoto dore uko byari byifashe Juru Park ahakiriwe abatashye ubu bukwe ari naho inyarwanda.com yabashije kugera
Platini aririmbira abageni, yarafatanije na mugenzi we TMC bagize Dream boys.
Abakorana na Pacifique muri Girl Hub( Ni nyampinga) bafata agafoto ku rwibutso
Abiganye na Henri Jado mu Iseminari. Aha barimo baririmba Henri Jado ariwe uri kubayobora mu majwi
Byari ibyishimo bikomeye kuri Henri Jado hamwe n'urungano rwe biganye mu Iseminari bahuje kuba bose batarabashije gukomeza umugambi wo kuzaba abapadiri!
Abanyamakuru Mc Kate Gustave,Aimee,Cyprien na Norbert bakoranye na Henri Jado nabo bari babutashye
Bamwe mu bakinnyi b'urunana barangajwe imbere na Sitefano, Shyaka, Kankwanzi, mwarimu Mugisha, Nyiraneza, Nizeyimana, Aline, James, ...
Yvonne ahoberana na Sitefano bakinana mu ikinamico Urunana
Murumuna wa Yvonne, wamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Tete Roca n'umugabo we w'Umudage nawe baherutse gusezerana nabo bageneye impano uru rugo rushya
Abageni birekuye bacinya umuziki
Tete Roca n'umugabo we nabo bari bizihiwe
Udukino twa Yvonne na murumuna we Tete Roca twashimishije benshi
Abatashye ubu bukwe basangiye n'abageni ifunguro ryo ku mugoroba
Nizeyimana Selemani
Photo: Muzogeye Plaisir & N. Selemani
TANGA IGITECYEREZO