RFL
Kigali

Till i Die ya Urban boys na Riderman iyoboye indirimbo z’amashusho zarebwe cyane zigisohoka muri Gashyantare-URUTONDE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/03/2015 11:52
1


Nk’uko abasomyi b’inyarwanda bamaze kubimenyera, buri kwezi tubagezaho urutonde rw’indirimbo z’amashusho nshya z’abahanzi nyarwanda tuba twarakiriye zigaragara kuri shene yacu ya youtube ‘Afrifame’.



Muri iyi nkuru tukaba tubagezaho z’imwe mu ndirimbo ziri ku rwego rwiza rw’amashusho ya hano mu Rwanda twakiriye mu kwezi kwa Gashyantare gushize. Indirimbo ‘Till I die’ ya Urban boys na Riderman bikaba bigaragara ko ariyo yari itegerejwe cyane kuko ariyo muri uko kwezi yarebwe kurusha izindi zose zasohokeye mu kwezi kumwe. Twongera tubabwire ko urutonde ruri hano hasi n'ubwo rutondekanyije hagendewe kuri numero rudashingiye ku buryo indirimbo zarebwe cyangwa ubwiza bwazo.

1.Till I die ya Urban boys ft Riderman. Ni indirimbo ya gatatu aba bahanzi bamaze gukorana nyuma yiyo bise Indahiro na Umfatiye runini. Kimwe n’izi zayibanjirije ‘Till I die’ nayo  yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika, mu byumweru bibiri imaze ikaba iyoboye izarebwe cyane aho kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari imaze kurebwa inshuro ibihumbi 22,854.

2. Rangwida ya Patrick Nyamitali, nayo ni indirimbo nshya yasohotse mu kwezi kwa kabiri, ikaba igaragaza uyu muhanzi mu ishusho ye nshya y’umuhanzi ushyize ingufu ku njyana ya kinyafurika.

3.Mu biganza byawe ya Kid Gaju nicyo gikorwa cya mbere uyu muhanzi yagaraje mu mwaka wa 2015, aho avuga ko uyu mwaka azarushaho gushimangira ubushobozi bwe mu muziki.

4.Ntukazubare ya Riderman, ni imwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye ya 6 yise ‘UKURI’. Bitandukanye ni uko abantu benshi basanzwe bamuzi, Riderman muri iyi ndirimbo ifite inkuru y’urukundo nta hantu na hato yumvikana arapa ahubwo yumvikana aririmba mu njyana ya zouk.

5.Ni nani ya Tonzi, ni imwe mu ndirimbo aherutse kumurikira abakurikirana ibihangano bye izaba igize album ateganya gushyira hanze yise ‘Niwe gitare cyanjye’

6.My Cityni indirimbo yakozwe ku gitekerezo cya Dj K wahurije hamwe abaraperi bakomeye mu gihugu bakora indirimbo bise ‘My city’ aho buri wese aba avuga imyato agace aturukamo. N’ubwo Jay Polly yumvikana mu majwi yayo ntiyabashije kuboneka mu gukora video bituma igitero cye bagikuramo.

7.Bye bye ya Charly &Nina, ni imwe mu ndirimbo zikomeza kugaragaza imbaraga n’inyota aba bahanzi bafite yo kwigaragaza no kubaka izina rikomeye. Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo udushya twinshi nkaho Yanga usanzwe umenyerewe mu gusobanura filimi aba ari pasiteri usezeranya Safi Madiba ku munsi w’ubukwe.

8. Si intambara ya Aimee Blueston, Ni amashusho y’indirimbo ye ya mbere yafashijwemo cyane na All stars crew ya Nizzo, Producer Piano na Gilbert. Ni nyuma y’uko uyu musore benshi bakunze ijwi rye mu ndirimbo ‘Forever’ ariko ntibagire amahirwe yo kumubona mu mashusho yayo, gusa yabigiriyemo amahirwe kuko Nizzo yahise yiyemeza kumufasha nyuma yo kwishimira uburyo aririmba.

9.Ntibabizi ya Fearless, igaragaza uyu mukobwa nk’umwe mu baraperikazi bifuza kugaragaza impinduka no gushimangira ko ashoboye ikaba isohotse nyuma y’uko mu minsi ishize yasohoye indirimbo ariko ikaza guhagarikwa kubera uburyo yari yambaye ndetse no kuba aho yari yayikoreye nta ruhushya yari yahasabiye.

10. Ndi serieux ya Petros IPC ft Serge Dior, aba ni abahanzi bakizamuka bagerageje gukora indirimbo ndetse n’amashusho yayo biri ku rwego rwiza gusa aba basore baje no gutunga agatoki umuhanzi Social bavuga ko indirimbo ‘Ndi serieux’ nawe aherutse gusohora yaba yaragendeye ku gitekerezo cy’indirimbo yabo akayigana.

Mu zindi ndirimbo z’amashusho zasohotse harimo:

11.Kgl Rapper ya Sparrow Masotela

12.Urancanga ya Joy

13.Dance ya Shooterman ft Two4real &Ciney

14.Amahirwe ya Prince

15.Siko guhaha ya The benqs

16.Haguruka ya Diana Kamugisha

 

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omario9 years ago
    tubyemere urban boyz ikora video zikosoye pe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND