RFL
Kigali

Senderi yashyize ahagaragara imihigo ikomeye yari yarahigiye abanyarwanda akayigeza kuri 90%

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/12/2014 11:00
5


Umuhanzi Senderi International Hit arahamya ko imihigo yari yarahize uyu mwaka wa 2014 ugitangira yayihiguye ku kigero cya 90%, akaba asaba abafana be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kumwihanganira kuko ashaka kurushaho gukora neza mu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2015, anasaba abandi bahanzi guhigurira abanyarwanda ibyo bagezeho.



Mu mihigo igera kuri cumi n’ibiri (12) uyu muhanzi yari yarahize, avuga ko harimo kumurika album ye ya mbere abantu bakishimira umuziki ariko bakanashira inzara n’icyaka, hakabamo kwegukana igihembo cya Salax Awards nk’umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Afrobeat, hakaza gukora ibitaramo mu turere twose kuri gahunda za Leta ndetse no kugera mu turere 20 aririmba indirimbo zo kwibuka ndetse n’ahabereye itorero ry’urubyiruko mu mujyi wa Kigali akaba yarifuzaga kuhagera akabasusurutsa, akaba kandi yarashakaga gusubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ndetse n’ibindi bitandukanye.

senderi

Mu gitaramo cyo kumurika album ye, Senderi yahaye abakitabiriye imineke na Primus

Mu gitaramo cyo kumurika album ye, Senderi yahaye abakitabiriye imineke na Primus

Senderi yegukanye igihembo cya Salax Awards, aha yari kumwe n'umwana we bakishimira

Senderi yegukanye igihembo cya Salax Awards, aha yari kumwe n'umwana we bakishimira

Senderi yemeza ko ntako atagize mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star

Senderi yemeza ko ntako atagize mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star

Ibi byose Senderi avuga ko yabigezeho, kandi akaba yarashimishijwe bidasubirwaho no kuba yarabashije kuririmbira ibihumbi byinshi by’abaturage babaga bahuye na Perezida wa Repubulika nko mu karere ka Nyabihu, i Nyabikenke muri Muhanga, i Jabana na Gikomero mu karere ka Gasabo ndetse no mu karere ka Kirehe, aha hose akaba yaragiye yishimira uburyo abaturage benshi babaga bamwereka ko bamukunda kandi ko bacengewe n’ubutumwa buba mu ndirimbo ze bwubaka igihugu.

senderi

Senderi i Jabana muri Gasabo, hamwe muho yataramiye abaturage bari basuwe na Perezida wa Repubulika

REBA HANO SENDERI ABYINISHA ABATURAGE I JABANA

Uyu mwaka Senderi avuga ko yagiriyemo ibihe byiza kandi akabasha guhigura imihigo yari yarahize, yanabashije kuririmba ku munsi mpuzamahanga w’amahoro ndetse no ku isabukuru y’imyaka 50 y’umuryango utabara imbabare mu Rwanda uzwi nka “Croix Rouge”, akaba kandi yararirimbiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimiraga ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho.

Senderi aririmba ku isabukuru y'imyaka 50 ya Croix Rouge y'u Rwanda

Senderi aririmba ku isabukuru y'imyaka 50 ya Croix Rouge y'u Rwanda

Ibi bikorwa byose Senderi avuga ko yabijyanishaga no kugeza ibintu bishya ku banyarwanda bijyanye n’umuziki we, muri ibyo hakaba harimo indirimbo z’amajwi n’amashusho zitandukanye nk’iyitwa Umuvuduko, Icyumvirizo, Bugacya, Birarenze, Nzaguformata, Icyuki, Nsomyaho n’izindi, kuburyo asanga ibikorwa yakoze bimwemerera kuba yarahiguye imihigo ye ku kigero cya 90%.

REBA HANO INDIRIMBO "ICYUMVIRIZO YA SENDERI"

Uyu muhanzi avuga ko ntako atagize kandi ko kuba ataragejeje ku 100% ibyo yari yiyemeje, byatewe n’imbogamizi zitandukanye ndetse n’abanzi be batari bamworoheye, muri aba hakaba harimo n’abagiraga amashyari y’ibikorwa byiza yabaga yagezeho, ariko ubu abo bose akaba ashaka kubatsindisha gukora ataryama kuburyo nta kabuza umwaka wa 2015 uzamubera uw’amateka.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ariko wagiye ureka kwitwikira wa mugabo we!
  • 9 years ago
    ntukikine di
  • ukuri9 years ago
    Senderi umukinnyi wa comedy mu muziki!!!!
  • shyaj moise9 years ago
    Nyine avugisha ukuri nkumusaza
  • gaga9 years ago
    ibi bimyetso byiyimihigo nibyo hari nibyo atashyizemo komeza imihigo





Inyarwanda BACKGROUND