Liza Kamikazi ukubutse mu iserukiramuco Sauti za Busara ryaberaga mu gihugu cya Zanzibar aratangaza ko yahagarariye neza u Rwanda, abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda. Uyu muhanzikazi kandi avuga ko iri serukiramuco yasanze riri ku rwego rwo hejuru kurusha uko yabikekaga kandi ko yahungukiyemo byinshi bizamufasha kuzamura muzika ye.
Ku itariki 11/02/2015 nibwo umuhanzikazi Liza Kamikazi yahagurutse mu Rwanda agiye kwitabira iserukiramuco Sauti za Busara. Akaba yari aherekwejwe n’itsinda ry’abantu 5 bagombaga kumucurangira indirimbo ze harimo n’umugabo we David Wald.
Nkuko yabitangarije inyarwanda.com, Liza Kamikazi avuga ko urugendo rwe rwabaye ruhire ndetse abasha kwitwara neza .
Liza Kamikazi yakoze iyo bwabaga ngo aserukire neza u Rwanda n'abanyarwanda
Yagize ati” Twagezeyo dusanga ni festival iri ku rwego rurenze urwo twayitekerezagaho, iteguye neza cyane kandi yitabirwa ku buryo bushimishije. Nubwo abaho batari banzi nk’umuhanzi batwakiriye mu buryo budasanzwe . Kuva ku ndirimbo ya mbere s kugeza dusoje abantu babyinananga natwe ukabona ko babyishimiye cyane, ibyo nkaba mbishimira Imana kuko kubwanye ntacyo ndicyo cyatuma batunezererwa nkuko byagenze mbese keretse ubajije uwari uhari kuko njye mbivuze wagira ngo ni ukwitaka.”
Sauti za Busara 2015 yaritabiriwe cyane
Liza avuga ko muri Sauti za Busara yahungukiye byinshi yagiye yigira ku bahanzi bakomeye bakora muzika nyafurika nk'iyo akora muri iki gihe, ahamenyanira na benshi muribo ndetse anatumirwa mu yandi maserukiramuco azaba mu gihe kiri imbere. Ikindi cyashimishije uyu muhanzikazi ni ukubona iserukiramuco rya Sauti za Busara ribera ahahoze ari isoko ryacuririzwagamo abairabura bajyanwa mu bucakara , akaba ashimira Imana yahinduye amateka n’ubwo sanga hakiri urugendo rurerure.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Mwana wa' imwe muzamufashishe kwitabira festival ya Sauti za Busara
Festival Sauti za Busara y’uyu mwaka ikaba yarabereye mu mujyi wa Stone Town muri Zanzibar itangira ku itariki 12 Gashyantare isozwa ku itariki 15. Liza Kamikazi akaba ari we muhanzi wari uhagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO