Kuri iki cyumweru tariki 28 Werurwe 2015 muri Serena Hotel nibwo itsinda Dream Boys ryamuritse album yabo ya 5. Muri rusange igitaramo cyagenze neza ariko bigeze hagati umuhanzi Platini umwe mu bagize iri tsinda atungura se umubyara(surprise) , amutura indirimbo yateye benshi kugira ikiniga, ndetse na se umubyara ubwe.
Ni mu gitaramo abasore bagize Dream Boys bafashijwemo n’abahanzi banyuranye, barimo Jay Polly wagaragaje urwego rw’imiririmbire iri hejuru muri muzika y’umwimerere(Live). Nkuko byari biteganyijwe n’umuhanzi Muyombo Thomas ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Tom Close nawe yafashije Dream Boys mu miririmbire ubona ko yateguye neza.
Jackson Kalimba na Hope bamaze kumenyerwa nk’abahanzi bamaze kugira ubunararibonye muri muzika ya Live bataramiye abari aho, ndetse bishimirwa kuburyo bukomeye.
Kamwe mu dushya twaranze igitaramo n’aho abahanzi Knowless na Christopher bagaragaye bakora bwa mbere akazi k’ubushyushyarugamba. Tidjara Kabendera n’umunyarwenya Nkusi Arthur nibo babanje gukora aka kazi ariko bigeze igihe cyo guhamagara itsinda rya Dream Boys ku rubyiniro ,bunganirwa na Christopher ndetse na Knowless.
Bakigera ku rubyiniro, abasore bagize Dream Boys bahereye ku ndirimbo’Nzibuka n’abandi’ ari nayo bitiriye Album yabo ya 5. Nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zinyuranye ziri kuri albums zitandukanye, umuhanzi Platini yaje gutungura se umubyara maze amatura indirimbo amushimira kuba aribwo bwa mbere yari yitabiriye igitaramo kuva mu myaka 6 ishize uyu musore atangiye muzika.
Platini(Dream Boys)
Platini yagize ati”Mugihe mugenzi wanjye agiye kuba ashakisha imyuka, mbafitiye surprise nako ntabwo arimwe nyifitiye, nyifitiye umuntu umwe. Kuva natangira muzika , hashize imyaka 6 nibwo bwa mbere papa yaje kureba igitaramo nakozemo uyu munsi, yicaranye na murumuna wanjye “
Se wa Platini na murumuna we bafashwe n'ikiniga ubwo uyu musore yaririmbaga indirimbo'Kuva kera'
Si ukumushimira ko yaje mu gitaramo gusa kuko yanamushimiye abinyujije mu ndirimbo yari yamuteganyirije ’Kuva kera’yasubiyemo bigera aho asuka amarira, se umubyara na murumuna we bafatwa n’ikiniga.
Ubusanzwe iyi ndirimbo ivuga ku mubyeyi w’umugore watanye umwana se bitewe n’ubukene atari ashoboye kwihanganira. Platini yumvikanye ahindura amwe mu magambo ayigize, aho avuga ko nibura nyina yakabaye agaruka mu rugo akareba ukuntu uyu musore asigaye aririmba.
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu banyuranye harimo umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, umucuruzi ukomeye hano muri Kigali Nkusi Godfrey n'abandi banyacyubahiro banyuranye.
Tidjara Kabendera na Nkusi Arthur bari abashyushyarugamba muri iki gitaramo
Itsinda rya Tresor naryo rifatanyije na Dream Boys mu imurikwa rya Nzibuka n'abandi
Uyu musore yagaragaje impano yo kwigana amajwi y'abantu banyuranye bazwi hano mu Rwanda , yibanda ku bahanzi n'abanyamakuru
Jackson Kalimba
Umuhanzi Hope
Tom Close yagaragaje imbaraga mu miririmbire
Jay Polly n'agakepe(ingofero) ku mutwe amanura imirongo ya Hi Hop, ati"Twubatse ahakomeye bubaka ku musenyi"
Knowless ubwo yageraga ku rubyiniro aje gukora akazi k'ubushyusharugamba bwa mbere mu mateka ye
Christopher ati" N'ubwo ari ubwambere ngomba kuhanyurana umucyo"
Aba bahanzi babanje kunyuramo amateka ya Dream Boys muri muzika mbere yo kubahamagara ngo baze bataramire abari bateraniye muri Serena
Binjiriye muri 'Nizbuka n'abandi'
Abafana nabo ntibabatengushye
Dream boys bataramye biratinda
Dream Boys bagarutse bahinduye imyambaro bafatanya na Jay Polly kuririmbana zimwe mu ndirimbo zo hambere nka'Mumutashye','Mpamiriza ukuri' n'izindi
Nyuma yo kwakira itsinda rya Dream Boys, Knowless na Christopher nabo bahise bahinduka abafana
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO