RFL
Kigali

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda,Ndayisenga Valens afitiwe gahunda ki?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:27/11/2014 8:17
7


Nyuma y’uko umunyarwanda Valens Ndayisenga aciye agahigo akegukana irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda,ntagiye kwicara kuko agiye gukomeza kongera ubumenyi n’ubunararibonye muri uyu mukino.



Ikinyamakuru The New Times kivuga ko mu kwezi kwa kane umwaka utaha Ndayisenga Valens azasubira mu gihugu cy’ubusuwisi mu kigo mpuzamahanga cyigisha ibijyanye n’amasiganwa ku magare cya UCI Cycling Center aho azaba agiye gukomereza imyitozo yo ku rwego rwo hejuru.

Jonathan Boyer,umutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare yavuze ko mbere y’uko ndayisenga asubira mu bususwisi azabanza kwitabira amarushanwa azabera mu gihugu cya Algeria mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha w’2015.

Ndayisenga

Valens Ndayisenga yegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2014

Uyu mutoza yakomeje avuga ko nta gihindutse Ndayisenga w’imyaka 20 yajyana mu busuwisi n’abandi bakinnyi bakiri bato kandi bagaragaza impano mu mukino wo gusiganwa ku magare aribo Hadi Janvier,Uwizeyimana ndetse na Jean Bosco Nsengimana.

Ndayisenga

Valens Ndayisenga avuga ko mu byo akesha intinzi harimo imyitozo yakoreye mu Busuwisi.Aha yari ari kumwe n'abagize itsinda rya Dream Boys

Iki kigo cyo mu busuwisi kiri mu byafashije cyane Ndayisenga Valens kwegukana irushanwa rikomeye rya Tour du Rwanda dore ko mbere y’uko aryitabira yari amaze amezi atatu acyitorezamo dore ko yanagize amahirwe yo kwitozanya n’abakinnyi ba kabuhariwe ku isi mu mukino wo gusiganwa ku magare.

valens

Valens Ndayisenga yahesheje ishema igihugu cy'u Rwanda

Jean Jacques Henry,umutoza muri iki kigo aherutse gutangaza ko Ndayisenga Valens ari umwe mu bakinnyi beza kandi batanga icyizere mu bari munsi y’imyaka 23 b’abanya Afurika bamunyuze imbere muri iki kigo mpuzamahanga ari nayo mpamvu bifuje kongera gukorana muri uyu mwaka utaha.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • regis Kamugisha9 years ago
    Courage Mwana wacu!!!!!
  • KGAHUTU9 years ago
    Jyambere muhungu wacu,
  • 9 years ago
    NIBYIZA.KONGERA,UBUMENYI
  • 9 years ago
    turagushyigikiye musore wacu
  • Hassan Ally9 years ago
    Imana izabigufashemo knd natwe tukuri inyuma! GOD BLESS UU!
  • NSENGIYUMVA BEN9 years ago
    NDAYISENGA KOMEREZAHO UHESHE ISHAMA URWANDA
  • munyaneza nicolas9 years ago
    komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND