RFL
Kigali

Nyuma y’urupfu rw’umugore we , George H W Bush yibasiwe n’uburwayi bukomeye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:25/04/2018 17:25
0


Nyuma y’iminzi 7 gusa ,Barbara Bush umugore wa George H W ahitanwe n’uburwayi, George H W Bush yafashwe n’indwara yo mu maraso yatumye ajyanwa mu bitaro bya Houston Methodist Hospital igitaraganya mu mpera z’icyumweru gishize.



Itangazo Jim McGrath, umuvugizi w’abakomoka mu muryango wa George H W Bush yashyize hanze rivuga ko ku cyumweru taliki ya 22 Mata 2018, George H W  Bush yafashwe n’uburwayi bwo mu maraso bwatumye umuvuduko w’amaraso umanuka cyane, ibyatumye aremba bikomeye. Amakuru ava mu nshuti za hafi za Gerorge H.W Bush avuga ko iyi ndwara ikomeye ku myaka 93 y’ubukure bw’uyu mukambwe, ibishobora kumutwara ubuzima.

Dr. Sanjay Gupta umuganga waganiriye na CNN, televiziyo y’abanyamerika avuga ko ibimenyetso by’uburwayi bwa Gerorge H.W Bush bihuje n’uburwayi bushobora gufata abantu batakaje abantu bari babafatiye runini ubuzima bwabo. Ubu burwayi ngo buturuka ku budahangarwa bw’umubiri bucika intege ku kigero cyo hejuru, umubiri ntube ugifite ubushobozi bwo kurwanya ikiwinjiranye.

Iyi ndwara ije yiyongera kandi ku bundi burwayi bwa Parkinson uyu mukambwe amaranye igihe kitari gito bwatumye kuri ubu adashobora kugenda ahagaze, agomba kwifashisha igare cyangwa ibindi bikoresho. Icyakora umuvugizi w’umuryango wa George avuga ko nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwihuse, kuri ubu uyu mukambwe Gerorge H.W Bush ari koroherwa.

Mu muhango wa kwakira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu nzu ya White House kuri uyu wa kabili, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabiye inkunga y’amasengesho Geoerge H.W. Perezida Gerorge H.W Perezida wa 41 wa USA ,yayiyoboye hagati y’umwaka wa 1989 na 1993. Barbara Bush umugore we bari bamaranye imyaka 73 bashakanye aherutse kwitaba Imana kuwa 2 w’icyumweru gishize. 

Nyuma y’urupfu rwe Gerorge H.W yagize ati: “Twizeye ko ari mu ijuru nkandi tuzi ko ubuzima bukomeza, rero mukure abo mu muryango w’aba Bush ku rutonde rw’abahangayitse”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND