King James, Urban Boys, Bruce Melodie, Active, Danny Vumbi, Teta Diana, Nyamitali Patrick, Peace, Mwitenawe, Makanyaga, Hope wegukanye Tusker Project Fame 6 ndetse n’abandi bahanzi b’abahanga cyane cyane mu njyana z’urukundo, bagiye guhurira mu gitaramo cy’akataraboneka ku munsi wa St Valentin.
Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Hoteli Serena ya Kigali ariko itsinda ry’abagiteguye baza gusanga muri Hotel Des Mille Collines ari ho hantu habera benshi agahebuzo, bituma kihimurirwa ndetse mu mitegurire yacyo hiyongeramo udushya twinshi tuzafasha abazakitabira kuryoherwa biruseho, abahanzi b’abahanga kandi bakunzwe mu Rwanda bakaba bazasusurutsa abazaba bari muri iyi hoteli tariki 14 Gashyantare 2015, umunsi ngarukamwaka benshi bafata nk’umunsi wahariwe abakundana.
Umunyamakuru Mike Karangwa uri mu bateguye iki gitaramo, yatangarije Inyarwanda.com ko uyu munsi uzaba ari agahebuzo ku basore n’inkumi bakundana ndetse no ku bashakanye kuko bateguriwe byinshi byiza bizabafasha kuzishimana bidasanzwe n’abakunzi babo kuri uwo munsi, bakaba kandi bazagenda banagenerwa impano zitandukanye zizabafasha kurushaho kuryoherwa.
Mike Karangwa uri mu itsinda ryateguye ibi birori yemeza kobizaba ari agahebuzo
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, kwinjira kuri buri muntu bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000) ndetse n’ibihumbi icumi (10.000) mu myanya y’icyubahiro, kandi bakazanahabwa icyo kunywa cy’ubuntu bakanagenerwa impano zitandukanye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO