RFL
Kigali

King James, Urban Boys, Bruce Melodie, Active, Danny Vumbi n'abandi bakunzwe mu gitaramo gikomeye kuri St Valentin

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/01/2015 11:19
6


King James, Urban Boys, Bruce Melodie, Active, Danny Vumbi, Teta Diana, Nyamitali Patrick, Peace, Mwitenawe, Makanyaga, Hope wegukanye Tusker Project Fame 6 ndetse n’abandi bahanzi b’abahanga cyane cyane mu njyana z’urukundo, bagiye guhurira mu gitaramo cy’akataraboneka ku munsi wa St Valentin.



Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Hoteli Serena ya Kigali ariko itsinda ry’abagiteguye baza gusanga muri Hotel Des Mille Collines ari ho hantu habera benshi agahebuzo, bituma kihimurirwa ndetse mu mitegurire yacyo hiyongeramo udushya twinshi tuzafasha abazakitabira kuryoherwa biruseho, abahanzi b’abahanga kandi bakunzwe mu Rwanda bakaba bazasusurutsa abazaba bari muri iyi hoteli tariki 14 Gashyantare 2015, umunsi ngarukamwaka benshi bafata nk’umunsi wahariwe abakundana.

st

Umunyamakuru Mike Karangwa uri mu bateguye iki gitaramo, yatangarije Inyarwanda.com ko uyu munsi uzaba ari agahebuzo ku basore n’inkumi bakundana ndetse no ku bashakanye kuko bateguriwe byinshi byiza bizabafasha kuzishimana bidasanzwe n’abakunzi babo kuri uwo munsi, bakaba kandi bazagenda banagenerwa impano zitandukanye zizabafasha kurushaho kuryoherwa.

Mike Karangwa uri mu itsinda ryateguye ibi birori yemeza kobizaba ari agahebuzo

Mike Karangwa uri mu itsinda ryateguye ibi birori yemeza kobizaba ari agahebuzo

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, kwinjira kuri buri muntu bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000) ndetse n’ibihumbi  icumi (10.000) mu myanya y’icyubahiro, kandi bakazanahabwa icyo kunywa cy’ubuntu bakanagenerwa impano zitandukanye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wivo9 years ago
    Naba namwe babandi ba 25000frw baraza kuyatamo
  • itanzeneza living stone9 years ago
    king James arabizi but iyo bahamagara na p fla
  • xxxx9 years ago
    what about Christopher God!hv mercy on him.
  • bebe9 years ago
    nashimishijwe nokumva indirimbo za king James na urban boys muri Sweden,,,,keep it up guys
  • umuntu9 years ago
    Ni shakira king james gusa
  • ANITHA9 years ago
    Plz, Christopher arihe muri ikigitaramo??? naburamo muraba mutoye 0 kuko namwe murabiziko aryosha muri music yiwe sana.





Inyarwanda BACKGROUND