Steven Charles Kanumba wavutse tariki 8 Mutarama 1984 yitaba Imana tariki 7 Mata 2012, ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu gihugu cye cy’amavuko cya Tanzania ndetse no mu karere ka Afurika y’ Uburasirazuba, ubu imyaka ikaba ibaye 3 yitabye Imana.
Kayumba yitabye Imana tariki 7 Mata 2012, umuhango wo kumushyingura ukaba waritabiriwe n’abantu basaga 20,000 ndetse ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo muri Tanzaniya byagiye bishimangira ko uyu musore watabarutse afite imyaka 28 y’amavuko, umuhango wo kumushyingura waba wari ukurikiwe cyane ku mateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru kuburyo abasaba 40,000 babikurikiranye binyuze muri ibyo bisakazamakuru.
Steven Charles Kanumba yafatwaga nk’umukinnyi wa filime wari ukunzwe kurusha abandi bose muri Tanzaniya, ndetse uretse kugaragara muri filime zo muri Tanzaniya uyu mugabo yanagaragaye muri filime zo mu gihugu cya Nijeriya; kimwe mu bihugu bifite uruganda rwa sinema rukomeye cyane ku mugabane w’Afurika.
Urupfu rwa Steven kanumba rwashegeshe benshi mu bamukundaga
Steven Kanumba yavukiye mu gace ka Shinyanga muri Tanzaniya, ababyeyi bakaba ari Charles Kanumba na Flora Mutegoa, Steven Kanubva akaba yari umwana wa gatatu iwabo nyuma ya bashiki be babiri akurikira. Yatangiriye amashuri ye ku kigo cy’amashuri abanza cya Bugoyi, ayisumbuye ayakomereza ku kigo cya Mwadui ariko yaje kuhava akomereza ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Vosa Mission.
Kanumba yatangiye kugaragara akina amakinamico ahagana mu mwaka w’1990, icyo gihe akaba yarakinaga mu rusengero, muri 2002 aza kwinjira mu itsinda ryakinaga amakinamico ryitwa Kaole Arts Group, nyuma aza kugenda atera imbere, akina amafilime menshi atandukanye harimo ayo yakiniye iwabo muri Tanzaniya ndetse n’ayo yakiniye muri Nijeriya.
Mu gitondo cya tariki 7 Mata mu mwaka wa 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ivuga ko Kanumba yapfuye nyuma yo kwikubita hasi mu cyumba cye abanje umutwe. Umukunzi we Elisabeth Lulu niwe wahise akekwa ndetse aranakurikiranwa, naho umurambo wa Kanumba uhita ujyanwa mu bitaro bya Muhimbili ari nabo baje kwemeza ko yapfuye.
Elisabeth Michael uzwi nka Lulu niwe wakurikiranweho urupfu rwa Steven Kanumba, gusa nyuma yaje kugirwa umwere
Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’imbaga, harimo na madamu wa perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Madamu Salma Kikwete, Visi Perezida wa Tanzaniya Mohamed Ghalib Bilal ndetse na Minisitiri w’umuco na Siporo Emmanuel Nchimbi, aho yarashyinguwe mu irimbi rya Kinondoni, akaba yaritabye Imana akiri ingaragu.
Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n'imbaga y'abantu batandukanye biganjemo abafana be
Urupfu rwa Kanumba Steven ntirwavuzweho rumwe aho nk'uko byemejwe muri raporo y'abaganga yitabye Imana azize guhonda umutwe hasi nyuma y'ubushyamirane yari yagiranye na Lulu, gusa benshi bemeza ko yaba yarahitanwe na Illuminati.
Zimwe muri filime Kanumba Steven yamenyekanyemo harimo Big Daddy ikaba ari imwe muri filime zakunzwe cyane, kugeza na nyuma y'uko yitabye Imana.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO