Amagambo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ku bijyanye n’itandukana n’umukunzi we Wema Sepetu bamaze igihe bakundana, akomeje guteza urujijo ndetse bikanaba icyo bamwe bashobora gushingiraho bavuga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gusimbuza umukunzi we Wema Sepetu akikundira umuherwe witwa Zari wo muri Uganda.
Umuhanzikazi w’umuherwe cyane wo mu gihugu cya Uganda ubarirwa amamodoka, amazu n’amamiliyoni menshi, mu minsi ishize yashyizwe mu majwi kuba yaba ari mu rukundo na Diamond bitewe n’amafoto y’ibihe byiza bagiranye yagiye hanze, aya mafoto akaba yarafashwe nyuma y’uko uyu mukobwa w’umuherwe yanakoranaga indirimbo na Diamond ariko bikagaragara ko uretse n’indirimbo bagize n’igihe cyo kwishimana cyane ahantu hatandukanye.
Uyu mukobwa w'umuherwe Zari bakunda kitwa "The Lady Boss" yagiranye ibihe byiza na Diamond, binahwihwiswa ko baba baramaze iminsi bararana
Kuba mu rukundo kwa Diamond n’uyu muherwe witwa Zari, byaba bisobanuye ko urukundo rwa Diamond n’umukinnyi wa Filime wigeze no kuba Miss Tanzania Wema Sepetu rurangiye n’ubwo bari bamaze igihe kirekire bakundana, Diamond Platnumz we ubwe akaba yagize icyo avuga kuri ibi ubwo yabazwaga na Radio yitwa Clouds FM kuri uyu wa kane, aha akaba atashatse gutangaza byinshi kuri iyi ngingo ariko anerekana ko adatewe ishema no gushimangira ko agikundana na Wema nk’uko yari asanzwe abikora.
Ubusanzwe Diamond ntakunze guhisha iby'urukundo rwe na Wema Sepetu
Diamond yatangaje ko hari ibintu bimwe na bimwe mu rukundo bitari byiza kubivuga, ndetse ko hari byinshi biba atari ngombwa ko byajya mu itangazamakuru kuko bishobora kujyamo bigateza ibindi bibazo. Diamond kandi yakomeje yerekana ko igihe nikigera we na Wema Sepetu bazatangaza ukuri kwabyo, ibi bikaba byatumye hatangira kwibazwa niba koko ibyabo bitaba byararangiye kuko mu minsi ishize Diamond atatinyaga kuvuga yemye ko akundana cyane na Wema Sepetu.
Diamond na Wema Sepetu bagiye bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo
Diamond yaherukaga kwerekana ku mugaragaro ko akunda by’agahebuzo Wema Sepetu mu mezi abiri ashize ubwo yamubwiraga amagambo akomeye y’urukundo ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, ndetse icyo gihe akaba yaranahise amugenera impano y’akataraboneka y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Nissan Mulano.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO