Mu gitaramo Pambazuka cyateguwe n’urubyiruko rwa Zion Temple mu Gatenga mu rwego rwo kubahanura mu kudaca inzira y’ubusamo, umunyarwenya uzwi nka Gasumuni,Mbabazi utwara indege ndetse na Miss Uwase Vanessa igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ni bamwe mu bazaganiriza urwo rubyiruko.
Iki gitaramo Pambazuka kitezweho umusaruro cyane cyane ku rubyiruko, ku nshuro yacyo ya mbere kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gicuransi 2015 kibere kuri Zion Temple mu Gatenga kuva isaa cyenda z’umugoroba kikaba kigamije kubaka urubyiruko cyane cyane binyuze mu mahame y’Ubumana mu nsanganyamatsiko igira iti "Amahame y’Ubumana mu gutera imbere’’.
Umunyarwenya Gasumuni ategerejwe na benshi mu bakristo ba Zion Temple kubw'ibiganiro bye bisetsa abantu
Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’urubyiruko muri Zion Temple, Bwana Nzabakira Floribert uzwi nka Flory , yavuze ko icyo gitaramo kizabonekamo umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni na Atome, Miss Uwase Vanessa Raissa ndetse hazaba hari na Mbabazi Esther ,wabaye umupilote wa mbere w’umukobwa mu Rwanda.
Miss Uwase Vanessa Raissa igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 azatanga ubutumwa muri icyo gitaramo
Mbabazi Esther umunyarwandakazi watwaye indege bwa mbere
Iki gitaramo Pambazuka kizanitabirwa n’Intumwa Dr Paul Gitwaza ari nawe uzaba ari umwigisha mukuru, Bwana Flory yakomeje atangaza ko cyateguwe nyuma yo kubona ko urubyiruko rumwe na rumwe rujya ruca mu nzira z’ubusamo kugirango rugere ku byiza baba bifuza kugeraho mu rwego rwo kubaka ejo hazaza habo bityo bakanyura mu nzira zidahesha Imana icyubahiro bikaba byabagiraho ingaruka mbi kabone n’ubwo baba barabigezeho.
Apotre Dr Paul Gitwaza niwe uzigisha ijambo ry'Imana
Flory ati: ‘’ Tumaze kubona uburyo abajene bashaka gutera imbere ariko rimwe na rimwe bagaca mu nzira mbi nko kwiba, gukoresha imyuka mibi,… twatekereje ku buryo bwiza bw’Ubumana abantu bashobora gutera imbere baciyemo niyo mpamvu twatumiye abasore bagize success mu buzima bwabo baciye mu nzira nziza bakazaza kubana natwe ndetse tukigishwa n’Ijambo ry’Imana na Apotre Dr Paul Gitwaza’’.
Umunyamakuru Flory ukuriye urubyiruko rwa Zion Temple
Usibye aba bajeni(urubyiruko) twavuze haruguru (bageze kuri byinshi (success))bazagira byinshi baganiriza urubyiruko rwa Zion Temple, icyo gitaramo Pambazuka kizitabirwa n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana,abo ni Patient Bizimana, ZYB(Zion Youth Band) na The Sisters igizwe na Tonzi, Gaby,Phanny na Aline,. Kwinjira akaba ari ubuntu,buri wese ahawe ikaze.
Abagize itsinda The Sisters bose bazaba bahari banataramire abazitabira icyo gitaramo
Patient Bizimana azaba ari muri icyo gitaramo
Gideon N M
TANGA IGITECYEREZO