Umwaka w’2014 ni umwaka Eddy Kenzo atazibagirwa mu buzima bwe bitewe n’intambwe yateye muri muzika ye aho imbarutso yabaye indirimbo yakoze yitwa Sitya Loss igakundwa cyane hirya no hino ku isi.Ubu ikinyamakuru The Guardian kiravuga ko Eddy Kenzo ashobora kuzaza ku isonga muri muzika yo muri Afurika muri uyu mwaka w’2015.
Mu gice cyacyo cyise The Playlist, ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abongereza cyakoze urutonde rw’abahanzi batanu b’abanyafurika giha amahirwe yo kuzigarurira uyu mugabane muri uyu mwaka dutangiye w’2015.
Eddy Kenzo yahiriwe cyane n'umwaka wa 2014
Iki kinyamakuru kivuga ko impamvu giha amahirwe uyu muhanzi wo mu gihugu cya Uganda ari uburyo mu gihe gito cyane nyuma y’uko akoze indirimbo yise Sitya Loss yahise imuzamura cyane imushyira ku rwego mpuzamahanga mu buryo busa nk’ubutangaje.
Indirimbo Sitya Loss yatumye amenyana n'ibyamamare bikomeye.Aha yari kumwe na Akon
The Guardian itanga ingero ku mizamukire idasanzwe ya Eddy Kenzo aho muri uyu mwaka ushize wa 2014 aho yaririmbye mu muhango wo gufungura igikombe cya Afurika, atumirwa mu bitaramo hirya no hino ku isi harimo n’icyo yakoranye n’icyamamare Akon,yatewe imboni n’ibyamamare bikomeye byo ku isi nka P.Diddy, Elen Degeneres n’abandi ndetse n’ibindi byinshi yagezeho mu gihe gito cyane ahanini abikesha indirimbo ye Sitya Loss.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yishimiye kuza kuri uru rutonde ndetse n'intambwe akomeje gutera
Mu bandi bahanzi iki kinyamakuru cyagarutseho bafite amahirwe yo kuzakataza muri muzika yabo muri uyu mwaka w’2015 harimo Wizkid wo muri Nigeria,Fabregas Le Metis Noir wo muri Congo,Mista Silva wo muri Ghana,ndetse na Kid X wo muri Afurika y’epfo.
Reba hano indirimbo Sitya Loss itumye Eddy Kenzo agera kure muri muzika
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 8
Reba hano indirimbo No one Like me ya Eddy Kenzo na Dream Boyz
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO