RFL
Kigali

Eddy Kenzo mu bahanzi batanu bahabwa amahirwe yo kuza ku isonga muri Afurika muri uyu mwaka w'2015

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/01/2015 9:02
1


Umwaka w’2014 ni umwaka Eddy Kenzo atazibagirwa mu buzima bwe bitewe n’intambwe yateye muri muzika ye aho imbarutso yabaye indirimbo yakoze yitwa Sitya Loss igakundwa cyane hirya no hino ku isi.Ubu ikinyamakuru The Guardian kiravuga ko Eddy Kenzo ashobora kuzaza ku isonga muri muzika yo muri Afurika muri uyu mwaka w’2015.



Mu gice cyacyo cyise The Playlist, ikinyamakuru mpuzamahanga cy’abongereza cyakoze urutonde rw’abahanzi batanu b’abanyafurika giha amahirwe yo kuzigarurira uyu mugabane muri uyu mwaka dutangiye w’2015.

Eddy

Eddy Kenzo yahiriwe cyane n'umwaka wa 2014

Iki kinyamakuru kivuga ko impamvu giha amahirwe uyu muhanzi wo mu gihugu cya Uganda ari uburyo mu gihe gito cyane nyuma y’uko akoze indirimbo yise Sitya Loss yahise imuzamura cyane imushyira ku rwego mpuzamahanga mu buryo busa nk’ubutangaje.

Eddy

Indirimbo Sitya Loss yatumye amenyana n'ibyamamare bikomeye.Aha yari kumwe na Akon

The Guardian itanga ingero ku mizamukire idasanzwe ya Eddy Kenzo aho  muri uyu mwaka ushize wa 2014 aho yaririmbye mu muhango wo gufungura igikombe cya Afurika, atumirwa mu bitaramo hirya no hino ku isi harimo n’icyo yakoranye n’icyamamare Akon,yatewe imboni n’ibyamamare bikomeye byo ku isi nka P.Diddy, Elen Degeneres n’abandi ndetse n’ibindi byinshi yagezeho mu gihe gito cyane ahanini abikesha indirimbo ye Sitya Loss.

Eddy

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yishimiye kuza kuri uru rutonde ndetse n'intambwe akomeje gutera

Mu bandi bahanzi iki kinyamakuru cyagarutseho bafite amahirwe yo kuzakataza muri muzika yabo muri uyu mwaka w’2015 harimo Wizkid wo muri Nigeria,Fabregas Le Metis Noir wo muri Congo,Mista Silva wo muri Ghana,ndetse na Kid X wo muri Afurika y’epfo.

Reba hano indirimbo Sitya Loss itumye Eddy Kenzo agera kure muri muzika

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 8

Reba hano indirimbo No one Like me ya Eddy Kenzo na Dream Boyz


Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    arabikwiiye





Inyarwanda BACKGROUND