Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje nibwo hatangiye kuvugwa cyane amakuru y’uko umuhanzi Bruce Melody abana n’umugore ndetse ko yamaze no kumutera inda, ibi uyu muhanzi nawe akaba yemera ko amaze kubibazwa n’abantu benshi cyane atabasha kumenya umubare ariko akabitera utwatsi avuga ko ari ibinyoma.
Hari amakuru yemezwa n’inshuti za Bruce Melody avuga ko afite umukobwa yateye inda bagahita bafata n’umwanzuro wo kwibanira nk’umugabo n’umugore, bikavugwa ko uyu muhanzi atakiba mu rugo iwabo i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga ariko n’ubundi akaba yarimukiye hafi yaho kuko atavuye muri Nyarugunga, akaba yarasize abana b’iwabo bonyine kuko ubusanzwe ari impfubyi akaba abana n’abavandimwe be.
Bruce Melody arahakana amakuru y'uko yaba abana n'umugore we yamaze no gutera inda
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bruce Melody, yashimangiye ko ibi by’umugore babana ndetse n’amakuru avuga ko yateye umukobwa inda amaze kubibazwa n’abantu benshi atabasha kumenya umubare ariko akaba atazi ikibyihishe inyuma kuko we aba iwabo mu rugo nk’ibisanzwe, kandi akaba nta n’umukobwa azi yateye inda, akaba kandi atahakana umwana we mu gihe koko yaba yateye umukobwa inda.
Bruce Melody urimo no gutegura igitaramo cyo kumurika indirimbo ye nshya yitwa “Ntundize” azakorera muri Alpha Palace tariki 24 z’uku kwezi kwa Mutarama, yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo bamuvugaho yagerageje kubyirengagiza kugirango bitamuvangira mu kazi ke k’ubuhanzi ariko by’umwihariko muri iki gitaramo ashaka kuzerekamo abakunzi be intera ikomeye amaze kugezaho muzika ye, cyane ko ubu asigaye abyuka akora imyitozo yifashishije ibyuma bya muzika yahawe nk’igihembo mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 4.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO