RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yahamije ko umukunzi we Esther atwite, anavuga uko akomeje kumurwanira n'undi mugabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/01/2015 9:09
67


Nyuma y’igihe bihwihwiswa ko Miss Esther; umukunzi wa Alpha Rwirangira atwite ndetse ko uyu muhanzi yaba yarahise yanga umukunzi we akimara kumenya ko atwite, Alpha yashyize yemera ko Esther atwita inda ye ariko anasobanura uburyo akomeje kumurwanira n’undi mugabo ukuze bakundana.



Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire barakundanye mu buryo bweruye kandi buri umwe akagaragariza undi urukundo mu buryo bugaragara cyane, ndetse nk’uko Alpha abyemeza ni kenshi yajyaga ava muri Amerika aho asanzwe aba anakurikirana amasomo ye, akaza mu Rwanda aje kureba uyu mukunzi we, kuko yumvaga yakora igishoboka cyose kugirango urukundo rwabo rurusheho gushinga imizi.

alpha

Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Alpha Rwirangira wari umaze iminsi yaranze kugira icyo avuga ku makuru yavugwaga ko umukunzi we yaba atwite, yeruye ashyira hanze iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa wabaye Miss w’Intara y’Uburengerazuba mu mwaka wa 2012, avuga ko uyu mukobwa kugeza ubu atwite inda ye ariko akaba amaze iminsi arwana intambara yo kuvana umukunzi we n’umwana amutwitiye mu maboko y’umugabo ukuze wibera i Burayi, uyu mugabo Alpha akaba yaraje kubona amakuru afatika ko akundana na Miss Esther ndetse ko ashaka kumujyana i Burayi bakabana.

N’agahinda kenshi, Alpha Rwirangira yagize ati: “Esther mu by’ukuri aratwite nibyo buriya inda n’iyo wayihisha igera aho ikagaragara ntacyo uba uramira. Esther naramukundaga, n’ubu kandi ndacyamukunda, n’abantu bose babibona. Akimbwira ko atwite, hari mu kwezi kwa munani. Ndamubwira nti nta kibazo, narishimye cyane kuko njyewe nkunda abana mu buzima bwanjye busanzwe. Ubwo ndamubwira nti kabisa nta kibazo ndahari wese ntabwo nzagutererana.”

esther

Alpha yemera ko akunda cyane Esther kandi akaba amwubahira ko amutwitiye umwana

Alpha yemera ko akunda cyane Esther kandi akaba amwubahira ko amutwitiye umwana

Nk’uko Alpha akomeza abivuga, yavuye mu Rwanda asubira muri Amerika azi ko umukunzi we Miss Esther atwite inda ye kandi yiteguye kumufasha kuburyo kuva icyo gihe yakomeje kugenda amufasha ibintu bitandukanye birimo no kumwishyurira inzu yabagamo ndetse no kumuha amafaranga yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi, ariko hagati aho baza kugirana akabazo bitewe n’uko umukobwa yifuzaga ko bahita bakora ubukwe ariko Alpha amwereka ko nk’umuntu ugifite umwaka umwe ngo arangize amasomo ye muri Amerika, bari bakwiye kwiha umwaka umwe bagaha n’imiryango yabo umwanya wo kwitegura ubukwe kuko Alpha yumvaga ntacyo byaba bimaze bakoze ubukwe hanyuma bakazabaho nabi. Alpha avuga ko icyo gihe umukunzi we Esther yamubwiye amagambo akomeye, aha akaba yaragize ati: “Ntacyo wamariye nta n’icyo uzigera umarira mu buzima bwanjye”.

Alpha ahamya ko Esther nta kindi kimuraje ishinga kitari ukwigira hanze

Alpha ahamya ko Esther nta kindi kimuraje ishinga kitari ukwigira hanze

Alpha akomeza avuga ko yagiye akora ibishoboka byose ngo yite kuri Esther ndetse arushaho kumufasha no kumuba hafi akimara kumenya ko uyu mukobwa amutwitiye umwana, agenda yirengagiza iby’abantu bamwe na bamwe bajyaga bavuga bamucaga intege, ariko aza kubwirwa ko uyu mukobwa yaba afitanye umubano n’umugabo usanzwe ukora akazi k’itangazamakuru witwa Pascal Ndabarinze, abanza kubihakana ariko amara igihe akora ubushakashatsi n’iperereza kugeza n’aho yaje kwivuganira n’uyu munyamakuru Pascal Ndabarinze ubusanzwe uba mu gihugu cya Austria (Autriche) mu mujyi wa Vienna.

Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuntu yari yizeye akamubwira iby’umubano wa Esther na Pascal Ndabarinze ndetse n’umwirondoro w’uyu mugabo wapangaga na Esther ko yava mu Rwanda akagenda bakabana hanze, Alpha yatangiye urugamba rwo kumwiyama amubwira ko yarekana na Esther kuko uretse kuba ari umukunzi we anamutwitiye umwana, amusaba ko yava mu by’urukundo rwabo, akora ibishoboka byose amwiyama gukomeza kuvugana n’umukunzi we ndetse anamubwira ko yategereza akazabanza akabyara umwana we hanyuma bakabona gukomeza iby’urukundo rwabo kuko Esther afite uburenganzira bwo gukundana n’uwo ashaka gukundana nawe, uyu mugabo arabyemera amwizeza ko agiye kurekana na Esther.

alpha

Nyamara ibyo byarakomeje kugeza n’ubwo Alpha Rwirangira yamenye amakuru y’uko Pascal Ndabarinze yaba arimo kwitegura gufata irembo kwa Esther ndetse anamenya amakuru y’uko mu kwezi k’Ukuboza 2014 uyu mugabo yaje mu Rwanda akabonana na Esther. Uyu mugabo ngo yabwiye Esther ko kuba atwite inda ya Alpha nta kibazo kibirimo kuko uyu mugabo nawe asanzwe afite umwana mukuru w’imyaka 23 y’amavuko, kandi ko mu gihe umwana azaba yamaze kuvuka ashobora kurerwa igihe gito yakura agahabwa se ariko bagakomeza bakibanira, nyamara Alpha we akabona icyo Esther ashaka atari ikindi uretse gushaka kwigira hanze akava mu Rwanda.

Alpha Rwirangira kandi avuga ko akimara kumenya aya makuru yabibwiye Esther akamusuzugura ndetse atangira kumubeshya ko ari muri Tanzaniya mu gihe we afite amakuru afatika ko akiri mu Rwanda kandi akaba arimo gupanga na Pascal ngo bakomeze gahunda yabo rwihishwa nyamara bidashoboka kuko batahisha ibintu mu gihe ba nyirabyo bazwi mu gihugu.

Nyuma y’ibyo byose, Alpha aragira ati: “Icyo nshaka ni kimwe, ibyo bakora babikore kuko  Esther ndamwubaha afite uburenganzira bwe ariko kuva avuga ko umwana ari uwanjye, Pascal abe yihanganye Esther abanze abyare hanyuma babone kujya iyo bashaka kujya, ariko kugeza ubu byaba ataribyo kugenda atwite umwana wanjye, keretse navuga ko inda atari iyanjye akabihindura  kandi nibiba ngombwa tuzapima DNA y’umwana tumenye niba ntari se w’umwana. Ariko kugeza ubu niba nta gihindutse, Esther na Pascal nibihangane umwana abanze avuke hanyuma babone bakundane ni uburenganzira bwabo”.

esther

alpha

Abazi iby'urukundo rwa Alpha na Esther, byabagora kumva ko batandukana

Abazi iby'urukundo rwa Alpha na Esther, byabagora kumva ko batandukana

REBA VIDEO Y'UKO ATUNGURA ESTHER


Twagerageje kuvugana na Miss Esther Uwingabire ku murongo wa telefone ariko kugeza ubu uyu mukobwa ntarasubizaho nimero ye ya telefone yari asanzwe akoresha  nyuma y’aho yari yayikuye ku murongo kuva mu mezi ashize hatangira kuvugwa iby’uko yaba atwite ndetse n’uko umubano we na Alpha Rwirangira wajemo agatotsi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Santos9 years ago
    Pole alpha abanze aguhe umwana wawe atwite
  • Kabebe9 years ago
    Esther ntunsetse ko Pascal yaba yaragukuye mu byawe ugasiga Alpha! Pascal se ninde atabwiye ko azamujyana i Burayi!!!!!???????????Please ibyarire umwana wawe na Alpha, utazaba aka wa mugani ngo yabonye isi itamba ata nurwo yari yambaye!!!
  • Kana9 years ago
    Erega iyo ubanye numuntu igihe kinini ugeraho ukamumenya neza. ubundi se mubona Alpha ari umuntu wavamo umugabo koko? Esther naho waratinze
  • Iradukunda9 years ago
    kubaha Imana nibwo bwenge kdi kuva mu byaha niko kujijuka
  • Alice9 years ago
    mbegumukobwa ibyo nukuba materialiste Alpha niyihangane imana izamuha undi.
  • Alice9 years ago
    mbegumukobwa ibyo nukuba materialiste Alpha niyihangane imana izamuha undi.
  • Kamariza9 years ago
    Alpha ndakugaya ko utubashye uwo mukunzi wawe ngo umurongore kuko wari umaze kumutera inda kandi uyemera kuko aba ari igisebo kubyarira iwanyu... ibyo kwitegura ndasanga bitababuza gukora ubukwe kuko no mumezi atatu mwaba mwiteguye!
  • Biraro9 years ago
    Hahahahaa narinzi ko biba mu bazungu none no mu Rwanda mbonye abantu barwanira umwana kabisa. Niba Alpha adafite gahunda yo kubana na Ester namureke yibanire nuwo munyamakuru naho kuvuga ngo abanze abyare ni ukwikunda nta logique birimo.
  • x9 years ago
    unbelievable
  • simone9 years ago
    Alpha ko ubanza ari mu matakirangoyi ra Abakobwa se hari indi nyiturano bagira itari iyi ko niyo wamukorera 99% rimwe ikankunanira avuga ko ntacyo wamumariye. Gusa nkurikije uburyo utanze infos zose biragaragara ko match iri mu mnota y inyongera tu yamaze kurangira gusa Pole natwe nirwo rudutegereje
  • rugamba9 years ago
    sha nukuri abakobwa ni ba ntamunoza ibi nibyo akenshi bituma ntanakundana gusa esther numugome guhemukira alpha kdi ntacyo yamuburanye ndetse byonyine iyo umuhungu yemeye inda yawe akanakomeza kukwitaho aba agukunda pee gusa nagende umunsi umwe azabyicuza kuki atibaza impamvu uwo mugabo afite umwana ungana gutyo ese nyina wwo mwana aba hehe ndetse aranamuruta cyane rwose nababirire alpha areke kumubabaza kuko nta cyaha yamukoreye . sawa murakoze cyane
  • Shema9 years ago
    ashaka yakora ubukwe Alpha ariko icya ngombwa nuko bamenya ko umwana ari uwawe naho gutegereza ngo umwaka abanze avuke ayo ni amahitamo ya Esther wowe icyo azahitamo uzafata icyo gusa namara kubyara umwana azamuguhe!!
  • prerry9 years ago
    alpha iturize urumusore mwiza wihangayika utazicuza uzabonumuruta ibitekerezo byubaka nubwiza!!!
  • Alice9 years ago
    mbegumukobwa ibyo nukuba materialiste Alpha niyihangane imana izamuha undi.
  • rudasingwa theoneste 9 years ago
    Ibyisi namabanga erega urukundo ntirukibaho, nimushaka mubyemere ubu hakora ibifi byarutura kuko bimira udufi dutoya.
  • Ngendahayo Samson9 years ago
    ngewe inama naha alfa nakomeze arwanire ishyaka umwana we kuko ndumva miss atari gushaka kumwumva rwose
  • hak9 years ago
    pole sana brother
  • Ngirente Bagarirayose9 years ago
    Sha Alpha ibyo wakoze nta bwo ari byiza. Ukimara kumenya ko agutwitiye kandi mukundana nta kindi wari gupanga Atari ubukwe, none uragirango azabyarire iwabo! Nyuma ukazetetana igitwe ngo urasha umwana! Uriya mukunzi wawe Esther azi ubwenge niba ukijarajara yiboneye undi mukunzi mubise bikundanire rwose, ureke gukomeza kumutesha umutwe
  • becca9 years ago
    alpha pole turagukunda
  • becca9 years ago
    alpha pole turagukunda





Inyarwanda BACKGROUND