RFL
Kigali

Ushobora kugira konti igufasha kohereza ubutumwa muri Call Rwanda unyuze kuri www.5000rwanda.com

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/01/2015 18:32
0


Mu gihe umwaka urimo utangira, Call Rwanda yifatanyije n’abanyarwanda mu rwego rwo gutangira umwaka neza bifashishije itumanaho rinoze kandi ryihuta.



Nk’uko ikomeza ibigaragaza, Call Rwanda kimwe n’ibindi bigo byinshi bitandukanye irangajwe imbere no gutanga servisi nziza, zihuse kandi zinoze.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda, Call Rwanda irimo gutanga konti  ku bigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Iyi konti  iyo uyifunguye ubasha kujya ubyikorera aho uri hose bigusaba kuba ufite interneti gusa, iyo umaze kuyifungura uhamagara 0788 302371 ukabasaba gukora icyo bita activation, kuri email watanze bakoherereza uko bikorwa.

Aya ni amahirwe azajya afasha ibigo bitandukanye kwegerana n’abaclients babo kandi bihendutse, kuko sms zagabanyijwe ibiciro biri hasi bishoboka , kubushobozi bwa buri wese.

Aime Crispin NSENGIYUMVA umuyobozi wa Call Rwanda  yagize ati “Icyo usabwa ni ugusura www.5000rwanda.com ugafungura konti, ugatangira gukoresha izi servisi zacu,kuri iyi servisi kandi wabasha no gukoramo ubucuruzi buguteza imbere , cyane cyane abafite Cyber Cafe.  Akarusho ni uko tuguha SMS 100 z ubuntu buri munsi mu gihe cy’amezi abiri!”

Yakomeje atangaza ko yifuza ko iyi servisi  yafasha abafite ubukwe bari gutegura, abategura ibitaramo n’ibirori, abamenyekanisha ibicuruzwa na servisi, bakanabyikorera ubwabo.

Call Rwanda ikaba yifuza gukora ibishoboka byose ngo umunyarwanda wese abashe kugira uburyo bworoshye yakwegerana nabo ashaka kugezaho ubutumwa .

Ryoherwa na SMS , uzamure umusaruro!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND