Kuri uyu wa gatanu taliki 16/01/2015 nibwo hazafungurwa akabyiniro gashya kitwa Top 14 night Club .Mu muhango wo gufungura aka kabyiniro kajyanye n’icyerekezo, hakazaba n’igitaramo kizaba kirimo abahanzi banyuranye bazafatanya n’itsinda rya Urban boys.
Akabyiniro ka Top 14 night Club gaherereye ahahoze ari High Noon , munsi y’umuhanda ujya ku ivuriro ryo kwa Nyirinkwaya I Remera ku Kisementi ,ku kabari kitwa Little Five Bar.
Abazitabira igitaramo cyo gufungura aka kabyiniro bakazasusurutswa n’itsinda rya Urban boys kuva i saa yine(22h00) kugeza bukeye.
Uku niko imbere mu kabyiniro ka Top 14 Night Club hameze
Akabyiniro ka Top 14 night Club gaherereye ku Kisimenti, ku muhanda ugana kwa Nyirinkwaya
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitatu(3000 Frw) ku muntu umwe , uzaza aherekejwe(couple) azishyura ibihumbi bitanu(5000 Frw). Abakobwa 20 bambere bazinjirira ubuntu .
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO