RFL
Kigali

Umukanishi Ngirinshuti niwe watsindiye imodoka muri poromosiyo 'Igitego' ya Airtel yasojwe kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/10/2014 20:18
2


Nyuma y’amezi atatu, sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda itangije poromosiyo yise ‘IGITEGO’, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28/10/2014 iyi poromosiyo yasojwe aho hahebwe abanyamahirwe batsindiye ibihembo binyuranye muri iyi mpera yayo harimo n’uwatsindiye igihembo gikuru cy’imodoka witwa Ngirinshuti Salim.



Mu mezi asaga atatu iyi poromosiyo yamaze, abakiliya b’ifatabuguzi rya Airtel bagera ku 120 babashije gutsindira ibihembo bitandukanye byatangagwa buri munsi na buri cyumweru ndetse na buri kwezi harimo amafaranga kuva ku bihumbi 20 na 50 kugeza ku bihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda ndetse na telephone z’agaciro zirimo Blackberry tutibagiwe igihembo cyari nyamukuru aricyo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina.

igitego

Uyu ni umwe mu banyamahirwe babashije gutsindira ibihumbi 20 ku musozo w'iyi poromosiyo

igitego

Uyu nawe yatsindiye Blackberry

igitego

Uyu munyamahirwe yatsindiye ibihumbi 100

Ubwo yari amaze kumurikirwa imodoka yatsindiye ndetse akanahabwa ibyangombwa byayo byose, Ngirinshuti Salim usanzwe akora umwuga w’ubukanishi amezemo imyaka irenga 20, yagaragaje ibyishimo bikomeye ashimangira ko yashyizemo imbaraga ze zose kugirango agere ku tsinzi.

ngira

Byari ibyishimo bikomeye kuri Ngirinshuti n'umugore we wari wamuherekeje. Iyi modoka bakaba bayishyikirijwe na marketing director wa Airtel ari kumwe na Alex Mugisha ushinzwe Castomer care muri Airtel

ngira

Yahise ashyikirizwa ibyangombwa byose n'urufunguzo rw'imodoka

Ngirinshuti

Ati “ Iyi poromosiyo igitangira natangiranye nayo, mu byumweru bibiri bya mbere natsindiye Blackberry, mu kwezi kwa mbere tsindira ibihumbi ijana, ndakomeza none nyuma y’amezi abiri tsindiye imodokari, nashyizemo imbaraga zihagije, nahoze ngirango barabeshya niyo mpamvu nashyizemo imbaraga kugirango ndebe ko babeshya.Byakiriye neza bingaragarije ko nta buriganya burimo.”

ngirinshuti

Ngirinshuti yavuzeko muri iyi poromosiyo yashoyemo asanga miliyoni ebyiri n'igice

Uyu mugabo w’abana bane wari waje aherekejwe n’umugore we yavuze ko yari amaze kugwiza amanita menshi amuha amahirwe yo kuba yatsindira iki gihembo gikuru dore ko ngo yari afite amanita agera muri miliyoni 23.

Abajijwe icyo iyo modoka yatsindiye ateganya kuyikoresha. Salomon wagaragazaga ibyishimo byinshi yagize ati “ Imodokari nzayitemberamo cyangwa nyihemo impano umugore wanjye.”

Reba uburyo Ngirinshuti yishimiye igihembo yahawe


ma

Iyi modoka niyo yahatanirwaga nk'igihembo gikuru muri iyi poromosiyo yiswe 'IGITEGO' yari imaze amezi atatu ishyiriweho abakiliya ba Airtel mu rwego rwo kubagaragariza ko Airtel ibifuriza ibyiza nk'uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ohhh kAfumba ohhh oyee
  • aimable9 years ago
    congz man......mujye mutwereka naba mtn batsindiye amamodoka





Inyarwanda BACKGROUND