RFL
Kigali

Tunga Konka irakomeje, uragura igikoresho ukongezwa ikindi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2016 10:31
0


Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 Konka Group Ltd yashyizeho igabanuka ridasanzwe ryiswe Tunga Konka mu rwego rwo gufasha buri wese ubishaka kuba yatunga igikoresho cya Konka kandi iyo ugize icyo ugura wongezwa ikindi gicuruzwa.



Ubusanzwe Konka Group LTD ni kompanyi izwiho gucuruza ibikoresho biramba by’ikoranabuhanga, birimo amatelefoni , amatelevisiyo, amafiligo, ibikoresho byo mu gikoni ,imashini zimesa n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Konka buvuga ko iyi poromosiyo ya Tunga Konka igamije gufasha buri wese gutunga igikoresho cyiza kandi cyujuje ubuziranenge adahenzwe.

Iyo ugeze ahari iduka rya Konka baguha promosiyo ku gikoresho cyose uguze kandi bakanakongeza ikindi gicuruzwa. Konka mu bikoresho by’ikoranabuhanga ifite,yanazanye telefoni nshya zigezweho itari isanganywe nka Konka smart phone K3, Konka smart phone L823, Konka smart phone V71.

Bimwe mu bikoresho byayo harimo ya televiziyo idasanzwe ushobora kuyireba nk’uko bisanzwe cyangwa washaka ukayikoresha nka mudasobwa (computer), iba ari touch creen kandi ntihenze ukurikije akazi ikora.

Ibiciro by’ibikoresho bya Konka biracyari hasi cyane nko kuri televiziyo zo mu bwoko bwa SMART Tv (LED FLAT TV ) 55inches, zagabanutse cyane.

Iduka rya KONKA riri mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) no mu isoko rishya rya Kigali.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasanga mu nyubako ya 2000 aho bafite amaduka abiri ; muri etage ya mbere y’iyi nyubako, no ku muhanda wo hasi gato werekeza ku ruganda rwa Sulfo.

Bimwe mu bikoresho bya Konka ushobora kwigurira nawe ugatunga Konka

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND