RFL
Kigali

Tizama igisubizo ku bifuza amafunguro meza muri iyi minsi mikuru

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/12/2017 17:33
0


Mu gihe turi mu mpera z’umwaka ba rwiyemezamirimo bari kurushaho gukora cyane ngo barusheho kunezeza ababagana. Ni muri urwo rwego Tizama Bar & Restaurant nayo ikomeje kudabagiza abayigana kuri serivise nziza kandi zinoze.



Muri izi mpera z’umwaka nta handi ho gushakira amafunguro y’ubwoko bwose ndetse n’ibyo kunywa hatari muri Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo cyane ko bakora amasaha 24/24 mu kurushaho gufasha ababagana kutazicwa n’inzara cyangwa inyota isaha iyo ariyo yose mu rwego rwo kurushaho gufasha abakunzi babo kutabura aho gusohokera muri iyi minsi mikuru bitewe no gusanga ahantu hafunze.

Tizama

Tizama Bar & Resto bakora amasaha 24/24

Ikindi Tizama itandukaniyeho n’ahandi henshi ni uko ayo mafunguro y’ubwoko bwose aba ateguranywe ubuhanga kuko ategurwa n’abakozi b’inzobere ndetse ateguranywe isuku utasanga ahandi.

Tizama

Amafunguro yo muri Tizama aba ateguranywe isuku n'ubuhanga

Abakiriya ba Tizama bashyizwe igoroa dore ko babasha kureba imipira yose itandukanye yaba iyo mu Bwongereza no mu bindi bihugu. Ikindi cyiza bagira ni umuziki mwiza, amajwi meza aba yumvikana neza bakagira n'umwihariko wa Brochette ya Zingaro ziba ziryoshye cyane. 

Tizama

Ushobora kuryoherwa n'amafunguro n'ibyo kunywa unareba imipira ya Shampiyona zo mu Bwongereza muri Tizama Bar & Resto

Tizama

Tizama hasa neza kandi hafite isuku ihagije

Tizama

Ntushobora kugira icyaka uri muri Tizama Bar & Resto kuko ibyo kunywa by'amoko atandukanye bihaboneka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND