RFL
Kigali

Tigo yatangaje uwegukanye igihembo cya miliyoni imwe ya Megabytes gifite agaciro gasaga miliyoni 55

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/10/2015 10:37
2


Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2015 nibwo hamenyekanye umunyamahirwe watsindiye igihembo gikuru mu irushanwa Tigo Friends Share ryateguwe na kompanyi ya Tigo.



Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya TIGO ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru 8 ribera ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ari naho abantu banyuraga bakiyandikisha. Buri cyumweru  6 basubizaga neza ibibazo bahembwaga telefoni ndetse na Power bank zaTigo(Utwuma tubika umuriro wa telefoni za Smartphones ).

Uko irushanwa ryagendaga

Tigo yari ifite abanyarubuga 6 (Characters), buri umwe yagendaga asangiza inshuti za Tigo ziri kuri page yayo ya Facebook icyo akunda mu buzima bwa buri munsi, gutanga inama,…Hanyuma ibyo banditse byakurwagaho, Tigo ikagena ikibazo kijyanye n’icyo aba banyarubuga bayo babaga banditse. Abasubizaga neza nibo bahabwaga ibihembo byavuzwe haruguru. Abasubije neza buri wese yabaga afite amahirwe yo kuguma mu irushanwa bagategereza kuzavamo uzatsindira igihembo gikuru.

Characters

Abanyarubuga 6 (Characters)ba Tigo basangizaga abakunzi ba Tigo ubutumwa bunyuranye

Barack

Aha uwitwa Barack yibutsaga abakunzi ba Tigo kudakoresha Telefoni zabo ngendanwa mu gihe batwaye imodoka

Igihembo gikuru muri iri rushanwa cyari miliyoni imwe ya Megabytes zikoreshwa kuri internet. Kuri uyu wa gatanu nibwo abanyamakuru banyuranye beretswe uko hagombaga guhitwamo umunyamahirwe wacyegukanye. Ni umuhango wari uyobowe n’ubuyobozi bwa Tigo, Muneza Marie Claire ukora mu ishamwi rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo  ariwe usobanura imigendekere yawo. Muneza yasobanuye ko imashini ariyo iri buvange numero z’abanyamahirwe hanyuma umunyamakuru umwe agahaguruka agakanda, uwo ihagarariyeho akaba ariwe wegukanye igihembo gikuru.

Muneza Marie Claire

Muneza Marie Claire asobanurira abanyamakuru uko irushanwa ryari riteye n'uburyo bahitamo uwegukanye igihembo gikuru

Imashini yerekanye umunyamahirwe

Musengimana Joel niwe imashini yahagarariyeho, yegukana miliyoni ya Megabytes zo gukoresha kuri internet

Uwitwa Musengimana Joel ku rubuga rwa Facebook niwe wabaye umunyamahirwe wegukanye iki gihembo gikuru nyuma y’uko imashini ariwe ifungiyeho.  Megabayte 1 Tigo iyigurisha amafaranga 55, ni ukuvuga ko Musengimana Joel yatsindiye igihembo gifite agaciro ka Miliyoni 55 z’Amanyarwanda. Abajijwe niba  uwatsinze aramutse ahisemo ko bakimuvunjira mu mafaranga, Muneza yagize ati “ Oya ntabwo byashoboka kuko iri rushanwa ryanyujijwe kuri internet gusa(digital), niyo mpamvu ntanahandi mwigeze munabona ryamamazwa. Twashakaga ko abakunzi bacu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahura bakemyana ariko harimo no gusangira. Niyo mpamvu igihembo nacyo kigomba kuba Digital. Nubwo na we acyegukanye agomba kugisangira n’izindi nshuti 5 yihitiyemo .”

Ku mpungenge z’uko hagira undi umwiyitirira akaba yahimba konti isa n’uyuwatsinze, Muneza Marie Claire yasobanuriye abanyamakuru ko Tigo igiye guhita imwandikira ,hakamenyekana umwirondoro nyawo we. Muneza ati “ Ubu tukimara kurangiza uyu muhango tugiye guhita tumwandikira, kuko tumufite mubiyandikishije aduhe umwirondoro we nyakuri kuko ushobora gusanga utandukanye nuwo akoresha kuri Facebook , hanyuma azaze atuzaniye abantu 5 yahisemo ko bagabana ziriya Megabytes kuburyo abishakamo ariko bakazigabana.”

Yongeyeho ati “ Irushanwa ryakorewe kuri internet ari nayo mpamvu dushaka ko azayikoresha uko ashaka. Imbuga nkoranyambaga abantu bari kugenda bazitabira ari nayo mpamvu na Tigo iri kuzikoresha yegera abakiriya, atari ukunyuzaho ibicuruzwa gusa ahubwo nkubu dufite abantu baba bari kuzikoresha amasaha 24/24 basubiza ibibazo by’abakiriya.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pat8 years ago
    Izo megabytes se ashobora kuzigurisha na company ikora ibya website? Cg ashobora kuzisangira nayo makampani?
  • protais Nsabimana8 years ago
    Mugiye muyavunja byababyiza kdi turabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND