Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2017 ni bwo Tecno Mobile yamuritse ku mugaragaro telefone ya Camon cx ku rwego mpuzamahanga mu birori byabereye i Nairobi muri Kenya. Ibi birori byo kumurika Camon Cx byitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko dore ko ari nabo benshi bakoresha telefone zigezweho zo mu bwoko bwa ‘Smartphone’.
Camon Cx ni telefone iri mu ruhererekane rwa telefone za Camon zisanzwe zikorwa na Tecno ije ikurikira Camon C9 yagiye hanze muri 2016 na Camon C8 yasohotse muri 2015.
Kuva muri 2015 ubwo Tecno mobile yashyiraga ku isoko bwa mbere telefone za Camon imaze kugurisha izigera kuri miliyoni eshanu, abaziguze bakunze umwihariko wazo mu gufotora amafoto asanzwe na selfie bituma Tecno mobile iguma ku isonga mu masosiyete akora telefone ngendanwa ku mugabane wa Afurika aho yihariye 25 % by’isoko rya telefone munsi y’ubutayu bwa sahara kuva mur 2014. Muri 2015 Tecno yagurishije telefone zigera kuri miliyoni 25 harimo miliyoni 9 zo mu bwoko bwa smartphone.
Aba banyamideli nibo bamuritse camon cx bwa mbere bagaragaza uko isa
Mu imurikwa rya Camon Cx, Stephen Ha umuyobozi mukuru wa Tecno yatangaje ko bishimiye kumurika ku mugaragaro Camon CX nka telefone yabo nshya ikoranye ikoranabuganga rigezweho.
Ati’’ Muri iyi myaka amafoto ya selfie arakunzwe cyane mu rubyiruko ndetse no ku bantu bakuze , kugaragara neza kwaya mafoto ni iby’ingenzi. Twakoze uko dushoboye dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho kugirango dukore telefone nziza , icyo ni nacyo cy’ingenzi Tecno Mobile ishyira imbere’’
Umuyobozi mukuru wa TECNO Mobile Mr Stephen Ha asobanurira abitabiriye uyu muhango byinshi kuri
Camon CX
Beehong Hong,umuyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Tecno we yavuze ko imurikwa rya Camon Cx ari urugero rwiza rugaragaza aho Tecno Mobile igeze mu gukora telefone nziza kandi ziri ku giciro cyoroheye buri wese
Nyuma y’imurikwa ryayo ku mugaragaro ku rwego mpuzamahanga Camon Cx igiye gutangira gucuruzwa mu bihugu 41 byo muri Afurika , Asia na Amerika.
Uko byari byifashe mu mafoto:
Umuyobozi mukuru wa TECNO Mobile Mr Stephen Ha aganira n'itangazamakuru
Abanyamideli bamuritse iyi telefone bifotoranyije 'selfies' n'abayobozi bakuru ba Tecno
TANGA IGITECYEREZO