RFL
Kigali

Simba Supermarket yaboneye igisubizo abifuza kurwanya inkongi z'umuriro

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:18/07/2014 16:26
0


Nyuma y’uko muri iki gihe hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hamaze iminsi haba impanuka ziturutse ku nkongi z’umuriro,Simba Supermarket yazanye ibikoresho kabuhariwe mu kuzimya umuriro w’ingeri zitandukanye.



Nyuma kandi y’uko hafashwe ingamba ko henshi mu Rwanda hagomba gukwirakwizwa ibikoresho bizimya umuriro(Kizimya moto),ni muri urwo rwego ihahiro rya Simba Supermaket ryazanye ibikoresho kabuhariwe mu kuzimya umuriro(kizimya moto)mu rwego rwo gufasha abanyarwanda batandukanye mu guhangana n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zaribasiye inyubako zimwe na zimwe cyane cyane iz’ubucuruzi n’izihuriramo abantu benshi.

gg

Izi kizimya moto zikoze mu buryo bugezweho

Izi kizimya moto ziri muri Simba supermarket ziri mu ngeri zitandukanye hakurikijwe ubunini ndetse n’amikoro ya buri wese bitewe n’akamaro ndetse n’ubushobozi bwo kuzimya umuriro zifite.Izi kizimya moto ziri ku biciro byo hasi hagati y’amafaranga ibihumbi 14(14000)n’ibihumbi 24(24000)by’amafaranga y’amanyarwanda.

ff

Uburemere bw’izi kizimya moto buri hagati y’ibiro 2 na 20 bitewe n’uburyo zingana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND