Umusore Rutazibwa Fiston, utuye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 11 Ugushyingo, 2014 ni bwo yahawe imodoka yatsindiye muri tomola ya Sharama na MTN.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iyi modoka yahawe, Rutazibwa ubusanzwe ukora muri MAGERWA, yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kuri njye, kuba narakinnye nkaba mbashije gutsindira iki gihembo gikomeye. Inshuti zanjye nakinnye zindeba, zinseka ariko nanjye sinari nizeye gutahana iki gihembo. Ni byiza rero ko mbashije gutsindira iyi modoka.”
Rutazibwa Fiston watsndiye imodoka ya 4 muri Sharama
Abaturage batari bake bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu isoko rya Kicukiro babonaga uyu musore bamusabye n’amajwi menshi kubabwira ibanga yakoresheje maze abasubiza agira ati “Namwe abenshi muri hano muri abacuruzi. Ushoye menshi yunguka menshi. Nta rindi banga nakoresheje uretse gukina cyane ntarambirwa nohereza ubutumwa bwinshi cyane. Inshuti zanjye zarandebaga rwose zambera abahamya, ibi bintu ni amahirwe nta kimenyane kirimo nk’uko benshi babikeka.”
Fiston asobanura uko yatsinze
Abaturage mu isoko rya Kicukiro bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Ubusanze iyi gahunda yatagiye mu kwezi k’Ukwakira ikazasozwa itanze imodoka 12 zose ndetse n’amafaranga agera kuri miliyoni 45 z’amanyarwanda arimo amakarita yo guhamagara, ibihumbi 100 n’ibihumbi 50 abantu batsindira buri munsi.
Fiston yinjira mu modoka ye
Kugira ngo umuntu abe yagira amahirwe yo gutsindira kimwe muri ibi bihembo ni ukwinjira mu irushanwa aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo “Tsinda” ukohereza kuri 4100.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO