RFL
Kigali

Radio Flash FM yahaye abasaga 40 ibihembo muri poromosiyo "Igorora"

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:13/01/2015 20:52
0


Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi bayo mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2014 inatangira uwa 2015, Radio Flash Fm yahaye abatari bake amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye binyuze muri porormosiyo yise “Igorora”.



Iyi poromosiyo yateguwe na Radio Flash hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye nka The Manor Hotel, Skyworth, Viva Supermarket ndetse na Metafoam mu rwego rwo kugira ngo abakurikira Radio Flash baryoherwe n’iminsi mikuru.

Flash FM

Umuyobozi mukuru wa Radio Flash, Kamanzi Louis yatangaje ko iki ari igikorwa kiba buri mwaka

Kugira ngo umuntu agire aya mahirwe yo gutombora akaba nta kindi yasabwaga uretse gukurikira Radio Flash agahamagara cyangwa akohereza ubutumwa bugufi avuga ko ashaka kwiyandikisha muri poromosiyo.

Iyi porormosiyo yatangiye ku wa 10 Ukuboza, 2014 rikaba ryasojwe kuri uyu wa 13 Mutarama,2015 aho kugeza ubu hari hamaze guhembwa abagera kuri 32 bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye nyuma yo gusubiza ibibazo babaga babarijwe kuri Radio.

Flash FM

Byose byakorewe muri Studio abantu bose babyumva

Mu isozwa ry’iyi poromosiyo hakaba hahembwe abagera kuri 6 bahabwa ibihembo birimo Itike y’indege ya Dubai igenda ikagaruka, Firigo, Televiziyo ndetse n’amatike yo kujya muri The Manor Hotel.

Mu bintu byaciye mu mucyo mwinshi, abiyandikishije bose amazina yabo yashyizwe mu kintu kimwe maze bicaye muri studio za Flash FM, umuyobozi wayo Kamanzi Louis, umuyobozi wa Skyworth ndetse n’umukunzi wa Radio Flash bagatoranyamo agapauro kamwe akagapfundura agasoma izina hanyuma umunyamakuru Theo Rugimbana akamuhamagara abantu bose babyumva(live) akamenyeshwa icyo yatsindiye n’uburyo azakibona.

Flash FM

Flash FM

Abatsinze babaga batoranyijwe muri ubu buryo hanyuma agahamagarwa

Abatsindiye ibihembo by’uyu munsi ari nabyo bihembo nyamukuru barimo 3 batsindiye ikarita yo kujya muri The Manor Hotel bakoresha Gym tonic na massage ndetse na  Piscine/pool yahoo aribo Mbarubukeye Augistin, Nduwanyirigira J.Damascene ndetse na Maniraguha Daniel.  

 Flash FM

Aya ni amatike yo kujya muri The Manor Hotel

Mu batsinze kandi harimo Muhawenimana Bertin wo mu karere ka Karongi watsindiye televiziyo ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 200 by’amanyarwanda ariko ikaba iri kuri poromosiyo y’amafaranga ibihumbi 160. Harimo kandi na Niyitegeka Onesphore wo mu karere ka Kicukiro watsindiye Firigo ifite agaciro k’ibihumbi 200 by’amanyarwanda byombi bikaba byaratanzwe Skyworth.

Flash FM

Televiziyo na Firigo

Uwasoje iyi poromosiyo ari na we wahawe igihembo cy’imena ni Jean Aime Habimana wo mu karere ka Rubavu watsindiye itike y’indege Kigali Dubai kugenda no kugaruka.

Iyi gahunda yo gushimisha abakunzi ba Flash FM ikaba ikorwa buri mwaka mu rwego rwo kugira icyo Radiyo igarurira abakunzi bayo b’indahemuka.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND