RFL
Kigali

Nzeyimana Damascene yakoresheje 600Frw atombora Miliyoni muri Tigo Bonane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2015 18:07
0


Umunyamahirwe wa 20 watsindiye amafaranga angana Miliyoni imwe y’amanyarwanda muri poromosiyo ya Tigo Bonane, ni Nzeyimana Damascene wo mu karere ka Ruhango wasekewe n’aya mahirwe nyuma yo gukoresha agera kuri 600Frw gusa.



Kuri uyu wa Gatatu nibwo Nzeyimana Damascene w’imyaka 40 y’amavuko yatsindiye Miliyoni muri Tigo Bonane, aza kuyishyikirizwa na Tigo kuwa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2015. Nzeyimana ni umugabo wubatse ufite abana bane b’abahungu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nzeyimana yavuze ko mu buzima busanzwe  ari umushoferi ariko akaba akoresha imodoka itari iye. Kuva atomboye iyi miliyoni, ngo agiye gushaka andi mafaranga yo kongeraho, abashe kugura imodoka ye bwite.

Tigo Bonane

Nzeyimana Damascene mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa Miliyoni yatomboye

Dore byinshi yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru

1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Damascene: “Nitwa Nzeyimana Damascent ndi umushoferi, mfite imyaka 40, Mba mu karere ka Ruhango umurenge wa Bweramana. Korera mu ga centre ka Buhanda, hafi na za Gitwe. Ndubatse mfitea abahungu 4. Iimfura ifite imyaka 16. ”

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?

Damascene: “ Numvise nishimye cyane, kndi nshima n’Imana. Narakinaga. Nkabona abandi baratomboro. Tigo yarampamagaye numva ndishimyw cyane.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?

Damascene: “ Taxi voiture ntwara ntago ari iyanjye. Rero aya mafaranga nzongera ho ayandi, noneho ngure inyanjye taxi.”

4. Poromosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?

Damascene: Nayibonaga kuri television. Najyanga numva nabantu babiganira”

5. Wakoresheje angahe se?

Damascene: “Natangiye hashize iminsi 3,  ubu nari maze gukoresha amafaranga 600.”

6. Ese uzakomeza ukine?

Damascene: “ ngomba gukomeza. Amahirwe arahari kandi Tigo iracyatanga ibihembo. Nshobora kubona iyo telephone, cyangwa izindi miliyoni”

7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?

Damascene: “Nabamara impungenge. Ntakubeshya arimo. Ni ukuri cyane. Iyo promosiye nayinjiyemo mpamagaye gusa. Kandi kuba natomboye amuntu wese ashobora gutsinda”

Gerageza amahirwe nawe

Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.  Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo. Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND