RFL
Kigali

NYAMIRAMBO: Tizama Bar&Restaurant niho ho gusohokera mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2017 9:19
0


Impera z’icyumweru ni iminsi abantu banyuranye baba bifuza ahantu heza ho gusohokera, kuri ubu ni ibintu byoroshye kuko abantu benshi baba bifuza kubona aho batemberera mu masaha ya nimugoroba hari akayaga keza na service nziza ariko nanone wirebera urujya n'uruza rw’abantu, aha rero twaguhitiramo i Nyamirambo muri Tizama Bar&Restaurant.



Tizama Bar& Restaurant ni akabari gafite resitora itanga serivise nziza kandi ifite umwihariko ko isaha yose washakira icyo kurya kandi cyiza wakibona, aha ibiciro byaho biri hasi cyane bikaba akarusho ko ibyo byose bikugeraho wiyumvira akayaga kamanuka kuri Mont Kigali dore ko no hanze haba hateye udutebe udashaka kwicara mu nzu yiyicarira hanze areba urujya n'uruza rw’abantu batembera muri Nyamirambo ijoro ryose bigaragaza umutekano igihugu gifite usesuye.

tizama

Aha ni kuri Tizama i Nyamirambo uharebeye ku muhanda

Tizama Bar& Restaurant uko bakira abakiriya neza ni nako baba babaha umuziki mwiza aho buri wese aba afite uburenganzira bwo kwegera Dj akamusaba akaririmbo yumva kamukora ku mutima. Tizama Bar & Restaurent iri i Nyamirambo haruguru gato ya Club Rafiki aharebana neza na Banki ya Kigali (BK) ishami rya Nyamirambo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND