RFL
Kigali

Niba witegura gukora ubukwe, izi nizo mpamvu 6 wowe n’uwo muzarushinga mugomba kwambikwa na Ian Boutique

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/07/2015 16:18
1


Muri iki gihe abantu benshi baba bitegura gushinga urugo, hari abagorwa no kubona umuntu ubambika bakaberwa ku munsi uba utazibagirana mu buzima bwabo bigatuma ibirori bigenda neza kurushaho.



Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu  zifatika zatuma umuntu witegura ubukwe yaba umusore cyangwa umukobwa ahitamo kwambikwa na Ian Boutique,iduka rimaze kuba ubukombe mu kwambika abageni n’abantu bategura iminsi mikuru yiyubashye.

Abo Ian Boutique yambitse n’igihe bamaze babikora

Ian Boutique ni iduka rizobereye muri aka kazi cyane  ko kwambika abantu bafite ibirori by’umwihariko abageni . Mu guhitamo umuntu ukwambika mu bukwe bwawe, ugomba no kwita ku burambe bwe muri aka kazi. Ian Boutique niryo duka ryambika benshi mu bageni bo muri Kigali n’abaturuka mu nkengero zayo. Iri duka rimaze kuba ubukombe mu kwambika abageni rimaze imyaka isaga 8 ryambika abantu batandukanye harimo n’abahatanira amakamba atandukanye y’ubwiza.

IAN BOUTIQUE

Ian Boutiqu imaze imyaka 8 mu kazi ko kwambika abageni n'abafite indi minsi mikuru

Imiterere yawe yose wahabona umwenda

Kuba babirambyemo ninako bafite imyambaro y’ubwoko bwose kuburyo ikanzu iyo ariyo yose waba wifuza cyangwa ikoti rigezweho ryatuma utambukana umucyo ku munsi w’ubukwe bwawe wabisanga muri Ian Boutique.

Igiciro

Umuntu ugiye gutegura ubukwe aba afite ibintu byinshi bimusaba amafaranga. Umuntungo we ntabwo aba agomba kuwumarira mu gushakisha imyenda yo kwambara. Igiciro kidahanitse ni ikindi kintu gituma ugiye kurushinga ahitamo umuntu umwambika. Muri Ian Boutique , uko umufuka wawe waba uhagaze kose uhakura imyenda yo kwambara ku munsi w’ubukwe bwawe kandi wishimiye.

Kuhasanga ibintu byose

Amakanzu y'abageni

Amakanzu agezweho urayasahasanga

Amakoti

Amakoti

Amakoti mashya yiganjemo ayo baheruka gutumiza muri Turukia uyasanga muri IAN Boutique

Muri iki gihe ni benshi basigaye bakora akazi ko kwambika abageni. Gusa kubera ko baba bataragira ibikoresho byose bikenerwa mu kwambika abageni, hari aho usanga bafite imyambaro imwe n’imwe, bikaba ngombwa ko ujya gushakisha indi mu yandi maduka, ibintu ahanini usanga bivunanye. Kuba wahasanga imyambaro yose ukeneye nayo n’indi mpamvu yatuma uhitamo Ian Boutique ikakwambika mu bukwe bwawe.

Ian Boutique ishobora kwambika abatashye ubukwe bwose

Kwambara neza ku munsi w’ubukwe ku bageni ni kimwe mu bituma bugaragara neza. Iyo abambariye abageni nabo bambaye neza biba byiza kurushaho. Ian Boutique ifite ubushobozi bwo kwambika abageni bose, abakobwa n’abasore babambariye, ababyeyi babahagarariye ndetse n’abatashye ubukwe bwawe baba bifuza imyenda yo guserukana ku munsi w’ubukwe bwawe.

Serivisi nziza

Kwakirwa neza nacyo ni ikintu cy’ingenzi ku muntu uba ugiye gukora ubukwe. Gutegura ubukwe birarushya kandi bigatesha umutwe. Iyo ugiye ahantu badatanga serivisi nziza, bikongerera gushyuha mu mutwe kandi bitari ngombwa. Muri Ian Boutique uhasanga serivisi nziza ijyana n’uburambe bafite mu kazi ko kwambika abafite iminsi mikuru.

Amakanzu

Amakanzu

Amakanzu

Uhasanga amakanzu meza agezweho

IAN BOUTIQUE ni iduka ry’imyenda rimaze kubaka izina rikomeye mu mujyi wa Kigali aho ryambika abitabira ibirori byiyubashye nk’ubukwe n’ibindi. Iri duka kandi rimaze kumenyekana nka rimwe mu maduka akomeye yitabira gufasha ibirori byo kumurika imideli n’ubwiza by’umwihariko rikaba ariryo duka ryambitse abakobwa bose bahataniraga ikamba ryanyampinga wu Rwanda 2015.

Ian Boutique iherereye mu isoko rishya ry’umujyi wa Kigali(Kigali City Market), mu nyubako ya 2. Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788425242.

Niba ushaka kujya ubona amafoto y’imyamabaro IAN BOUTIQUE yambika abakoze ibirori binyuranye cyane cyane abakora ubukwe n’ababambarira, kanda LIKE  kuri iyi page ujye unabona imyambaro mishya igezweho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carine8 years ago
    njye yaranyambitse!! ariko niriwe uwo munsi abasore bose bandeba abandi banyaka numero!hh!!nari mberewe pe!





Inyarwanda BACKGROUND