RFL
Kigali

Muri FANTASTIC Restaurant batanze promosiyo, bahananura ibiciro by’amafunguro muri iyi minsi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/02/2017 18:51
1


Resitora ya Fantastic ikomeje gushyira igorora abayigana muri izi ntangiriro z’umwaka, aho ubu noneho igiye gutangira gutanga poromosiyo ku mafunguro mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, ndetse iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare 2017.



Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bubitangaza ngo guhera ku isaha ya saa yine za mugitondo(10h) kugeza saa munani(14h), ifunguro ryabo(buffet) bazajya baritanga ku mafaranga igihumbi n’amaganatanu gusa y’u Rwanda(1500Frw) aho kuba ibihumbi bibiri(2000frw) nkuko byari bisanzwe.

Fantastic

Amafunguro yaho aba ateguranye isuku yo ku rwego rwo hejuru

Tubibutse ko iyi resitora ya Fantastic imaze kuba ubukombe mu gutanga serivise ntagereranywa iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil. Aha uhasanga amafunguro y’amoko yose harimo ibiryo bya kizungu, ibya kinyafurika, n’indyo gakondo za Kinyarwanda, ushaka kwica akanyota nabwo ibyo kunywa by’amoko atandukanye urabihasanga, tutibagiwe ko ya gahunda yo kwerekana imipira ya shampiyona z’i Burayi nayo ikomeje, by’akarusho ubu ukaba ushobora no kuharebera shampiyona yo mu Rwanda.

Ku bakunzi b’imyidagaduro muri rusange, uretse imipira, gahunda y’umuziki uyunguruye nayo yavuguruwe, aho ubu hari band yabigize umwuga izajya icuranga igisope n’izindi ndirimbo zaba izigezweho n’izakanyujijeho mu myaka yashize mu Rwanda no ku isi yose. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamali7 years ago
    Ok, Merci beaucoup kuhaturangira !





Inyarwanda BACKGROUND