RFL
Kigali

Muri “Global Money Week” AIESEC iri gukangurira urubyiruko kugira umuco wo kwizigama

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2016 15:59
0


Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu 150 byo ku isi bari muri“Global Money week”aho abantu basobanurirwa ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, bagashishikarizwa kubyitabira ndetse bakarangwa n’umuco wo kwizigama.



Kuri uyu wa mbere tariki 14 Werurwe 2016 mu nyubako Kigali City Tower(KCT) muri Rwanda Stock Exchange(RSE) niho uwo muhango wa “Global Money week” wabereye  witabirwa n’abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye ndetse hari n’urubyiruko rwaturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza “Global Money week”baturutse mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza. Hari abaturutse muri College of Business and Economics yahoze ari SFB, Kigali Institutue of Management KIM, College of Science and Technology SCT yahoze ari  KIST hari kandi na Universite Libre de Kigali ULK ndetse Groupe Scolaire APACOPE.

AISEC

Muri “Global Money week”, mu muhango wabereye muri Rwanda Stock Exchange (RSE) mu mujyi wa Kigali, urubyiruko rwashishikarijwe kujya rwizigama rukiri ruto kuko ayo bizigamye azabagirira umumaro ukomeye mu myaka yabo iri imbere.

Basobanuriwe kandi icyiza cyo gukorana n’ibigo by’imari n’imigabane kuko buri wese ubishoyemo imari uko byunguka ari nako nawe aba arimo kunguka. Abanyeshuri babajije ibibazo bitandukanye bajyaga bibaza ku bigo by’imari, uko bikora, uko ababishoramo imari bunguka, ibyo bibazo byose batahana ibisubizo byabyo.

Mugisha John umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire APACOPE, nk’umwe mu bahawe ubusobanuro bw’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, yatangarije Inyarwanda.com ko icyo yungutse ari uko igihe cyoze azabona amafaranga azajya akora ibishoboka akizigama, agakuraho ayo ajyana muri Banki kuko azamugirira akamaro mu gihe kiri imbere.

Henry Umunnakwe uhagarariye AIESEC mu Rwanda, ikigo mpuzamahanga gifasha urubyiruko kwiteza imbere yatangaje ko bari mu bukangurambaga mu rubyiruko rwo mu mashuri atandukanye barushishikariza kwizigama no kugana ibigo by’imari n’imigabane mu rwego rwo kwiteganyiriza, ejo habo hazaza hakazaba heza.

Ingabire Claire Deborah nawe wo muri AIESEC yatangarije Inyarwanda.com ko gahunda barimo ari ukwigisha urubyiruko n’abana bato ku bijyanye n’imari n’imigabane. Ku munsi wa mbere bakaba bahereye muri Rwanda Stock Exchange ariko mu minsi ikurikiraho bakazajya mu bigo by’amashuri bitandukanye. Yagize ati:

Gahunda ni ukwigisha urubyiruko n’abana bato bo muri Primaire, secondaire na High School about Financial education and Financial inclusion, twahereye muri RSE biga ibijyanye n’imari n’imigabane, ejo tuzafata irindi shuri turijyanye muri KCB kwiga imikorere ya Banki.

Muri iki cyumweru cyahariwe imari n’imigabane “Global Money week” biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2016 iki gikorwa kizabera muri College of Economincs and Business mu yahoze ari SFB, gahunda ikazatangira isaa cyenda z’amanywa kugeza isaa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kuwa kane tariki ya 17 Werurwe 2016 abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda bazasura PKMG na PwC kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa saba z’amanywa. Kuwa gatanu tariki ya 21 Werurwe no kuwa 23 Werurwe bazasura Rwanda Civil Aviation Autority, nyuma kuwa 23 Werurwe basure Rwandair.

ANDI MAFOTO

AISEC

AISEC

AISEC

AISEC

AISEC

AISEC

Abanyeshuri bahise bafunguza konti nyuma yo guhugurirwa kujya bizigama

AISEC

Ingabire Claire Deborah hamwe n'abanyeshuri ba G.S APACOPE

AISEC

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND