RFL
Kigali

Munyabugingo Dieudonne yabaye umunyamahirwe wa 3 watsindiye moto muri Airtel Tunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/10/2017 17:50
0


Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko akomoka mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, yishimiye cyane kuba umunyamahirwe warushije abandi amanota agatsindira moto ya 3 muri poromosiyo ya Tunga. Dieudonne yavuze ko iyi moto igiye kumufasha mu gukomeza kwiteza imbere kuko asanzwe ari umucuruzi uciriritse.



Munyabugingo Dieudonne yavuze ko atsinze nyuma y’ibyumweru bibiri agerageza gukina no gusubiza ibibazo muri Airtel Tunga. Yagize ati “Amafaranga nakoresheje ni macye cyane ugereranyije na moto bampaye kuko ifite agaciro gakubye inshuro zirenga 10 amafaranga nakoresheje.” Yakomeje avuga ko atateganyaga kuba yatunga moto vuba ikaba igiye kumuzamura kuko yari umucuruzi uciriritse.

Munyabugingo Dieudonne yatsindiye moto ya 3 muri Airtel Tunga

Ni ubwa mbere yari akinnye muri iyi poromosiyo ngarukamwaka akaba ashishikariza urundi rubyiruko kwizera Airtel bakaba abafatabuguzi ndetse bakanakina muri Tunga kugira ngo nabo bagerageze gutsindira ibihembo. Abajijwe ibanga yakoresheje mu gutsinda yagize ati “Icyo nacunganaga nacyo ni ugusubiza ibibazo neza ubundi nkanacungana na poromosiyo bagendaga batanga nizo zanzamuye kugeza ubwo ntsindiye moto”

Moto Airtel itanga muri Tunga iba iri kumwe n'ibyangombwa byose birimo n'ubwishingizi

Umukozi muri Airtel Dredge Mucyo, yasobanuye ko iyi poromosiyo ya Tunga imaze ibyumweru 3, kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bikaba bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura. Iyi poromosiyo ngo igamije ko abantu batandukanye bagana umurongo wa Airtel bakibonera ibyiza ibagenera cyane cyane ko banavuga ngo “Airtel kuko u Rwanda rukwiye ibyiza”

Dredge Mucyo ashyikiriza Dieudonne ibyangombwa bya moto yatsindiye

Gukina muri poromosiyo ya Airtel ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa guhamagara 155 bitwara igiceri cy’ijana gusa, ugasubiza ibibazo bibazwa, uko usubije neza uhabwa amanota 100, utasubiza neza ugahabwa 50. Igihembo gishyikirizwa uwo simukadi yakinnye yanditseho ndetse ayo mazina akagomba kuba ahuye n’ayo ku ndangamuntu. Kugeza ubu hasigaye moto 9 zo gutsindirwa ndetse n’imodoka, si ibyo gusa kuko Airtel yanatangiye ibitaramo bizenguruka yise Airtel Muzika Tours, byatangiriye I Nyamasheke ku itariki 30/09/2017. Kuri uyu wa 6 tariki 7/10/2017 bizakomereza I Huye aho abahanzi Riderman na Meddy bazaba basusurutse abatuye muri aka gace no hafi yaho. Nyuma ya Huye ibi bitaramo bizakomereza i Musanze bisoreze I Rubavu.

Munyabugingo yishimira moto yatsindiye

Ukanze 1 ukohereza kuri 155 gusa, ushobora kwegukana moto 1 muri 9 zisigaye cyangwa ukegukana iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza

Amafoto: ABAYO Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND