Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2017 i Kigali muri Serena hotel habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro uburyo bushya bwo kubika, kuzigama no gusaba inguzanyo kuri telefone hifashishijwe umuyoboro wa MTN ku bufatanye na banki ya CBA ifite icyicaro gikuru muri Kenya.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n'igenamigambi Gatete Claver, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umuyobozi wungirije wa banki nkuru y’u Rwanda Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker n’abandi.
Uyu muhango wo gutangiza iyi serivisi wari witabiriwe
Abayobozi barimo uwa MTN, umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y'u Rwanda n'umuyobozi wa CBA batanze ikiganiro ku bijyanye n'ubu buryo bushya
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye
Muri uyu muhango hagaragajwe uburyo iyi servise izafasha abakiliya ba MTN kurushaho kungukira mu ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga mu isi igezweho batavunitse.
Ese ubu buryo buzajya bukoreshwa na nde? Gute?
Ubu buryo bwa MoKash umukiliya wese wa MTN usanzwe ukoresha serivisi ya Mobile Money yemerewe kubukoresha ndetse kuva kuri uyu wa Gatatu iyi serivise iri kuboneka.
Bikorwa gute?
Kugira ngo winjire muri iyi serivise ufata telephone yawe ukandika *182#, ubundi ugahitamo ururimi ushaka, ubundi ugahita ujya ahari umubare 5 handitse ijambo ‘Mokash’, iyo umaze kwinjiramo ni bwo uhitamo niba wifuza kwizigamira cyangwa inguzanyo, icyo uhisemo kikujyana aho ushaka.
Amafaranga umukiliya yemerewe ni angahe?
Aha ubanza mbere na mbere kubika (kubitsa) byibuze ijana(100frw) amake, naho amenshi ni ayo ushobora kubona yose. Hanyuma rero ukabona gusaba inguzanyo, iyo umaze gusaba inguzanyo bagusaba ya PIN (umubare w’ibanga) yawe usanzwe ukoresha kuri Mobile Money, wamara kuyishyiramo ugahita ubona ubutumwa (message)bukubwira amafaranga wemerewe n’igihe uzayishyurira.
Umubare w’amafaranga uri hejuru batajya hejuru magingo aya ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu(300,000frw).
Ese uwaka inguzanyo ayishyura arengejeho inyungu y’angahe? Uzigama we yungukirwa angahe?
Nkuko byatangajwe muri uyu muhango, iyo uhawe inguzanyo muri MoKash, uyishyura urengejeho inyungu ya 9%, mu gihe iyo wizigamye wungukirwa 7%. Amafaranga ayo ariyo yose ugujijwe nkuko twabigarutseho wishyura 9% hatarebwe igihe uzamara uyishyura cyangwa uko angana nkuko byari bimenyerewe mu ma banki.
Urugero niba wifuje ibihumbi 10, undi akifuza inguzanyo y’ibihumbi 50, undi akaba yakwifuza wenda ibihumbi 150(150,000frw), mwese iyo mugiye kwishyura icyo musabwa ni ukurenzaho inyungu ya 9%, ibi kandi n’icyo kimwe no kwizigamira kuko nabwo ayo wakwizigamira yose wungukirwa 7%.
Ibi ni bimwe mu by’ingenzi twaba tuvuze mu byamurikiwe muri uyu muhango wari wanitabiriwe n’abantu batari bake bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’imari n’ishoramari ndetse na tekinoloji.
Minisitiri Gatete Claver
Mu butumwa bwa Minisitiri Gatete Claver wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye byimazeyo MTN kuri iyi ntabwe yateye, avuga ko bakomeje kugira uruhare mu gufasha abanyyarwanda mu iterambere no gusobanukirwa ko telephone ngendanwa zidafite umumaro gusa w’itumanaho risanzwe ko ahubwo ryanakwifashishwa rikanagira uruhare rukomeye mu ikoreshwa ry’amafaranga mu buryo bunyuranye.
Monique Nsanzabaganwa nawe yatanze ikiganiro muri uyu muhango
CBA(Commercial Bank Of Africa) na MTN Rwanda babaye aba mbere batangije ubu buryo mu Rwanda, ariko mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba aho iyi banki isanzwe ikorera muri Kenya, Uganda na Tanzaniya ubu buryo bumaze gushinga imizi kuko bwatangiye mbere. Byatangajwe ko mu Rwanda batangiranye igishoro cya miliyoni 12 z'amadorali y'Amerika, bakaba biteze ko bizafasha abanyarwanda benshi barimo abari basanzwe batakorana bya hafi nama banki.
Umwe mu basore ugaragara ku byapa byamamaza iyi serivisi
TANGA IGITECYEREZO